Kwinjira muri RDF bitanga umusanzu mu Iterambere ry’u Rwanda- Perezida Kagame
Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n’umugaba w’ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda yabwiye abofisiye bato bashya ko kwinjira muri RDF bibaha ubushobozi bwo gutanga umusanzu mu iterambere ry’u Rwanda.

Ni bumwe mu butumwa yatanze ubwo yahaga ipeti rya second lieutenant abofiye bato bashya 1029 bagize icyiciro cya 12, kuri uyu wa Gatanu tariki 3 Ukwakira mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Gako.
Nyuma yo kubaha iryo peti, Perezida Kagame yababwiye ko inshingano y’abari mu mwuga wa gisirikare atari ukurinda gusa ibyo u Rwanda rumaze kugeraho, ahubwo ari no kugira uruhare mu kubaka ibindi.

Yagize ati “Igihugu gikomeye gifite umusingi gihagazeho, kigomba kuba gifite umutekano, kigatera imbere. Abanyarwanda bose n’abo muri uyu mwuga babifitemo uruhare. Kwinjira muri RDF bibaha ubushobozi bubafasha gutanga umusanzu mu iterambere ry’u Rwanda, no kubungabunga amahoro adakwiye kugarukira mu Rwanda gusa.”
Umukuru w’Igihugu yabasabye kujya mu mirimo yabo bazirikana ko gukorera Abanyarwanda ari wo murimo wabo w’ibanze, kuko iyo bakorera Abanyarwanda ari bo bakomokamo, banavukamo, baba bikorera.

Ati “Ibi bigomba kugaragarira mu musaruro mutanga mu myitwarire no mu mahitamo yanyu igihe nta n’umwe ubareba, uko mwitwara mwebwe ubwanyu. Ni ukuvuga ngo ahazaza h’u Rwanda hari mu biganza byanyu, mu maboko yanyu. Ubushobozi mufite bugaragara muzabukoreshe uko bikwiye, tubatezo byinshi, ariko mujye muhera no kwitwara neza, mwifate neza, murinde ubuzima bwanyu.”
Yababwiye ko hari imico mibi iri mu buzima bwo hanze, abasaba kugerageza kuyirinda.

Ati “Mwirinde ubusinzi, ibintu byo kunywa inzoga, kuko iyo zagutesheje umutwe zigutesha n’umurimo, zigutesha na ya nshingano warahiriye. Ibiyobyabwenge urumva ko ufite ubwenge bwayobye ntabwo aba acyuzuza inshingano. Byose kandi bikomokamo ibintu bitwara ubuzima bw’abantu, bihereye no kuri mwe ubwanyu. Abakiri bato ntabwo twakwifuza ko ibi byose mumaze kugeraho, aho mwigejeje, byagira bitya bikaba impfabusa umunsi umwe, kubera ko warushijwe imbaraga n’imico mibi yo gusinda, ibiyobyabwenge, n’indi mico idakwiriye mu bantu.”

Umuyobozi w’Ishuri rikuru rya Gisirikare rya Gako, Brig Gen Franco Rutagengwa, yavuze ko mu myaka 25 iryo shuri rimaze ritanga amasomo ya gisirikare ku ba Ofisiye bato, rimaze kwaguka kugera ku rwego mpuzamahanga.

Yagize ati “Imyagukire y’ishuri ijyanye na gahunda irambye, dufite y’izindi nyubako na zo zijyanye n’icyerekezo tujyamo, zubakanywe uburyo buteza imbere ikoranabuhanga mu myigire y’aba banyeshuri. Aho tugeze ubu ni ku rwego rwiza rujyanye n’izindi nzego mpuzamahanga, kandi byose ni ibikomeza gushyigikira iterambere no gushimangira ubudasa bw’ingabo z’u Rwanda.”

Ishuri rikuru rya gisirikare rya Gako riherereye mu Murenge wa Gashora mu Karere ka Bugesera, rikaba rimaze imyaka 25 ritangiye ibikorwa byo kwigisha abasirikare bo ku rwego rw’abofisiye bato, ahamaze kurangiza ibyiciro 12 guhera mu 2000.








Amafoto yose yafotowe na Moise Niyonzima
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|