Nanjye ndi ingagi: Umva uburyo abanyabigwi bavuga amagambo meza ku Rwanda

Uyu munsi, inzira zose zaganishije Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru, mu kirenge cya Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, mu Kinigi, iwabo w’ingagi zo mu Birunga, zisigaye gusa mu birunga biri hagati y’u Rwanda, u Bugande ndetse na Congo Kinshasa.

Dore umucyo w’abambaye neza baberewe, bagerageza kwigana amabara y’ibyatsi n’imigano ari na byo biryo by’ingagi, bakiriwe n’abaturage bishimye b’i Musanze munsi y’ibishushanyo bibiri bya rutura bigaragaza ingagi, byubatswe mu migano yumye neza, bikaba bimaze imyaka irenga itanu.

Abashyitsi bamwe bagiraga bati "nagize amahirwe yo gusura ingagi no kubona umwana ngiye kwita izina," abandi bati "inkoko ni yo ngoma, ejo ndazinduka njya gusura ingagi, kandi nzahora ngaruka."

Abashyitsi baje kwita izina, ni abanyarwanda n’abakunzi b’u Rwanda, ariko bahuriye cyane cyane ku bukunzi bw’ibidukikije, n’ingagi muri rusange, ndetse bafite n’ibikorwa byo kurengera ibidukikije, baba babirinda ubwabo, cyangwa bakoresha ijwi ryabo rigera kure.

Bamwe bishimiye kwita izina kuko bibibutsa ibyo ababyeyi babo babatoje byo kwita ku bidukikije, abandi nabo bakishimira ko bagiye kwita amazina ahuye neza n’ibyo bakora mu kurengera ibidukikije.

Mu Rwanda, bavuga ko izina ari ryo muntu, ari na yo mpamvu, nta wemerewe kwandikisha mu irangamimerere izina ribi ku mwana, ndetse n’abayandikishije cyera u Rwanda rutaratangira gukunda abana barwo, ubu Leta ibemerera kuyahindura.

Abana b’ingagi nabo, bahawe amazina meza, asabira u Rwanda ibyiza, iby’ubutwari n’iterambere, ndetse arwibutsa gukomereza aho urugendo rwiza rwoo kubungabunga ibidukikije no kwita ku nyamaswa nziza ariko zari zigiye gucika ku isi batazibonye.

Ku birenze ibyo, abita izina bagaragaje u Rwanda nk’igihugu cyiza, kizagera kure kubera ko kiyobowe neza, kandi cyita ku bidukikije.

Muri aba, harimo Igikomangoma ndetse n’umuhanzi ukomeye Ingeborg Schleswig-Holstein uyoboye Louisenlund Foundation ari na yo ireberera ishuri rikomye rya Ntale riri Bugesera mu Burasirazuba bw’u Rwanda, akaba yishimiye uburyo u Rwanda rwashoboye kubungabunga ingagi zari zigiye kuzimira, ubu umubare wazo ukaba ugenda wiyongera.

Igikomangoma cya Malaysia, cyo cyabivuze neza, kiti “U Rwanda muraduha urugero rwiza cyane mu kubungabunga ibidukikije. Ndibuka ko mutangira, aha hari ingagi 160, none ubu umubare wariyongereye. Ni nk’uko uyu munsi iwacu hasigaye insamagwe 160 nazo ziri gukendera. Twizeye rwose ko ubuhanga mwakoresheje buzadufasha natwe tukazibungabunga zikazahuka.”

Hajemo kandi Prof. Senait Fiseha umwe mu bayobozi bakuru muri Susan Thompson Buffett Foundation, ari nayo yubatse Ishuri rikomeye ry’ubuhinzi bworozi butangiza ibidukikije mu Bugesera, intara y’i Burasirazuba.

Amaze kwita umwana w’Ingagi ‘Kwizera’ wabyawe na nyina witwa Umucyo, Fiseha yagize ati “iri zina ryerekana umuco mwiza w’u Rwanda wamenyekanye wo kwizerwa. Ni naho haturuka iterambere ry’abikorera, n’ishoramari."

Yongeyeho kandi ati “ibi ngibi u Rwanda ntirwabigezeho ari impanuka, ahubwo igihugu cyashoye imari mu baturage bacyo ubwabo, Iki gihugu cyashoye imari mu bidukikije, ubuzima, ikoranabuhanga, ndetse na inovasiyo.”

We yanahise yibutsa abari aho ko ubwiza bw’u Rwanda atashatse kujya aburebera inyuma nk’umugenzi wihitira, agira ati “nk’umunyarwanda wavuye muri Amerika, ngahitamo kuba umwenegihugu w’u Rwanda, nkomeza guterwa ishema n’iki gihugu gitangaje.”

Aho ni ho yagize ati “buri munsi uko mbyutse ndibaza nti: ni gute umuyobozi w’igihugu ashyira imbere abaturage be kurusha ibindi byose? Kandi urwo rukundo, rukomereza no kuri izi ngagi"

Sang Hyup Kim, usanzwe ayobora Global Green Growth Institute (GGGI) we ntiyise umwana w’ingagi izina rya Impuguke gusa, ahubwo yahereye ko amwita n’akabyiniriro, gahereye ku kigo ayobora. GGGI.

Yagize ati “ U Rwanda ni igihugu kivandimwe na Koreya, aho GGGI ifite icyicaro gikuru, kandi I muri Koreya ivuga umwana. Ubwo Impuguke na yo ni umwana wanjye nka GGGI."

David Marriott uyobora urusobe rw’amahoteri akomeye ya Marriott iri no mu Rwanda, nawe amaze kwita umwana “Urugwiro’, bivuze kwakira abantu neza, yabwiye u Rwanda “ati ndashimira cyane ubuyobozi bwiza butuma bitwararika kubungabunga izi nyamaswa zari zigiye gukendera.”

Yongeyeho ati “kuba hano kwacu ni ikimenyetso kibereka ko dushaka kuzamukana mu iterambere ry’abaturage, ry’umuco n’umutungo kamere by’iki gihugu gitangaje. Reka Rugwiro ribe izina ritwibutsa kurinda uyu mubumbe w’isi tukazawushyikiriza ab’igihe kizaza umeze neza.”

Dr. Yin Ye iyobora BGI Group ifite gahunda yo kurandura kanseri y’Inkondo y’umura, akaba yaranatanze inkingo za kanseri y’inkondo y’umura ku Rwanda zigera ku bihimbi makumyabiri, yahise yibutsa ibihumbi byaje kwita izina impamvu yubaha ingagi cyane.

Yagize ati “Nanjye ndi ingagi. Mwibuke, ingagi itandukanye n’umuntu ho gato gusa.”

Aho ni ho yahise yerekana n’ibindi bikorwa u Rwanda rukora mu kubungabunga inyamaswa maze agira ati “si ukubungabunga inyamaswa gusa, ahubwo murazirokora.”

Yahise anagira ati “rero twatanze inkingo za Kanseri y’Inkondo y’umura, kandi twizeye ko u Rwanda ruzaba urwa mbere muri Afurika mu kurandura iyi kanseri burundu.”

Charlie Mathieu n’umugore we Caroline, bamaze kwita umwana Intavogerwa bagizwe bati “U Rwanda mu kurinda ingagi, rwazamuye urukiramende hejuru mu bijyanye no kubungabunga ibidukikije.”

Amarangamutima ya Kadja Nin yihitiyemo na Somi Kakoma

Mu baje kwita izina harimo kandi umurundikazi Kadja Nin, umuhanzi uzwi cyane wavuze ku mugaragaro ati “navukiye kandi nkurira I Burundi, ariko ubu, “U Rwanda nicyo gihugu cyanjye cy’iteka. Yego.”

Amaze kwita ingagi izina rya Garuka, yahise abwira abandi bashyitsi bari aho ati “nizeye ko mwese muzagaruka gusura u Rwanda mukirebera ibyiza bitangaje birutatse.”

Naho Somi Kakoma, umuhanzi w’umunyarwandakazi w’umunyamerika wigeze no guhatanira Grammy Award, yahise yibuka ko yagarutse mu rugo, maze umwana w’ingagi amwita “Iwacu.”

Ubwo yavugaga, Kakoma yageze aho amarangamutima aramufata, kuko kurengera ibidukikije ni umurage w’umuryango we.

Yagize ati “mpagaze hano nibuka Data Nyakwigendera Dr. Ibrahim Kakoma wakoze ubushakatsi bukomeye mu bijyanye n’ubuvuzi bw’inyamaswa na sogokuru Marlo Nkunzurwanda utarigeze yibagirwa u Rwanda aho ubuzima bwatujyanye hose. Nizere ko turi kumwe mu mwuka.”

Yemi Alade, umuhanzikazi wo muri Nijeriya, wise umwana w’Ingagi Kundwa, umwana wa mbere wo mu muryango, nawe yagaragaje ko ibyo bifite agaciro kuko yumva ko bimuhaye inshingano zo kurera, dore ko na we ari umwana w’imfura mu muryango.

Nta kintu rero cyamushimishije nko kumva amajwi y’ingagi, ndetse akumva ko nawe ingagi ari umuryango we, ubungwabungwa n’abarinzi ba Pariki batajya barambirwa.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka