Abageze mu zabukuru bo mu Rwanda bitabwaho bate?
Mu Rwanda, abageze mu zabukuru bafatwa nk’isoko y’ubumenyi, ubunararibonye bwuzuye indangagaciro za Kinyarwanda. Kuba bageze mu zabukuru si intandaro y’uko basigara inyuma, ahubwo bafatwa nk’abafite uruhare rukomeye mu kubaka umuryango nyarwanda. Ni muri urwo rwego Leta y’u Rwanda yashyizeho gahunda n’ingamba zigamije kurengera no guteza imbere imibereho myiza y’abakuze.

Mu rwego rwo gukomeza kwita ku batishoboye, Leta y’u Rwanda yashyizeho gahunda ya VUP (Vision 2020 Umurenge Programme), irimo inkunga y’ingoboka ihabwa imiryango ifite abantu bakuze batishoboye, kugira ngo babashe kubona ibibafasha mu mibereho ya buri munsi. Ibi bituma abakuze batishoboye batabura ibibatunga kandi bagahabwa agaciro nk’abandi baturage.
Cyomugisha Chantal wo mu Murenge wa Cyumba mu Karere ka Gicumbi, avuga ko VUP imufasha akabona Isukari yo kunywa ndetse n’umunyu wo guteka.
Ati “Mu rwego rwo kuturinda ubwigunge ku bakibasha kugendagenda badushishikariza kujya no mu bikorwa bitandukanye by’iterambere rusange, mu nama zibera mu masibo, mu matsinda yo kuzigama no kugurizanya, ndetse no mu biganiro byubaka umuryango nyarwanda birimo nka Ndi Umunyarwanda. Tujya kandi mu biganiro ku Bumwe n’Ubwiyunge ndetse no Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi 1994”.
Uretse Leta, n’inzego z’abihayimana, imiryango itari iya Leta n’abafatanyabikorwa batandukanye, bashyira imbaraga mu bikorwa byo gufasha abakuze. Hari ibikorwa byo kubasura, kubaha inkunga y’ibiribwa, kububakira inzu no kubashyigikira mu mibereho ya buri munsi.
U Rwanda kandi abakuze baracyatanga umusanzu mu kubaka Igihugu cyabo, aho bagaragara mu nzego zitandukanye zirimo Urwego rw’Igihugu Ngishwanama rw’Inararibonye.
Muri uru rwego habarizwamo, Hon. Tito Rutaremara, Rucagu Boniface n’abandi batandukanye bagikomeje gutanga umusanzu wabo wo kubaka Igihugu.
Umwe mu bagize Urwego rw’Igihugu Ngishwanama rw’Inararibonye, Rucago Boniface, avuga ko uburyo u Rwanda rwita ku bakuze bugamije kubaha agaciro no kubarinda gusigara inyuma, no kubafasha gukomeza kugira ubuzima butarimo kwiheba no kumva bakunzwe ndetse banitaweho.
Ati “U Rwanda rumenya ko abakuze ari isoko y’ubumenyi n’amateka, bityo rugaharanira kubashyigikira mu rugendo rwabo rwo gusaza neza. Abakuze ntibakwiye gufatwa nk’imitwaro, ahubwo ni abajyanama, nabita nk’igitabo cy’amateka n’ubwenge bifasha Igihugu cyacu kugera ku iterambere rirambye”.
Kuri we avuga ko byose bikomoka ku buyobozi bwiza burangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame, umenyera Abanyarwanda ikibakwiriye.
Ikindi Leta yakoze ni ugushyiraho uburyo bwo kwita ku bakecuru n’abasaza b’intwaza basigaye ari bonyine kubera Jenocide yakorewe Abatutsi, yabamazeho imiryango yabo yose.
Aba bakecuru bahurijwe hamwe bahabwa ababitaho kugira ngo babasindagize mu myaka y’Izabukuru baba bagezemo.
Nk’uko abageze mu zabukuru bafite imiryango bitabwaho n’ababakomokaho, umuntu ashobora kwibaza uko bigenda ku bihaye Imana.
Buri muryango ugira uburyo ubafasha n’aho bafashirizwa. Urugero twavuga nk’Ababikira b’Abenebikira ko bateguriwe aho basazira mu rugo rwateganyijwe ruherereye i Kabuga.
Umuryango w’abibumbye washyizeho umunsi w’abageze mu zabukuru uba tariki ya 1 Ukwakira buri mwaka, hagamijwe gushishikariza abatuye Isi kujya babitabaho no kubagaragariza urukundo, kugira ngo bumve ko bari muri sosiyete ibitayeho kandi na bo bakunzwe.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|