
Ubushakashatsi bwa Finscope bwa 2024, bwagaragaje ko ikibazo cy’ihindagurika ry’ibihe cyagize ingaruka ku Banyarwanda barenga 69% bangana na Miliyoni 5.6, biganjemo abahuye n’imvura nyinshi n’umwuzure, hamwe n’ibyonnyi byiyongereye.
Mu rwego rwo guhangana n’izo ngaruka, muri Mutarama uyu mwaka (2025) Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINICOFIN) yatangaje ko u Rwanda ruzakoresha 8% by’ingengo y’imari y’Igihugu mu 2025/2026, mu bikorwa bigamije guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe no kubungabunga ibidukikije.
Binyuze muri gahunda ya Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC), ijyanye n’uburezi bugamije iterambere rirambye (ESD), mu mushinga Leadership for Sustainable Education for sustainable Development (LEAD-ESD), ugamije kubaka imiyoborere ijyanye no guteza imbere uburezi burambye hagamijwe kurengera ibidukikije, bikazafasha kugera ku ntego z’Isi z’iterambere rirambye za 2030 (SDG’s).
Bamwe mu barimu n’abandi bari mu bigo nderabarezi batangiye guhugurwa no kwigishwa iby’ingenzi muri uyu mushinga, kugira ngo bazafashe abanyeshuri muri gahunda zifitanye isano n’uburezi ku mihindagurikire y’ikirere, kurengera ibidukikije, no guteza imbere ubumenyi buboneye (green skills), bihuzwa n’intego za SDGs binyuze muri gahunda ya LEAD-ESD.
Iyi gahunda ihuriweho n’ibihugu by’u Rwanda, Kenya, Uganda na Seychelles, aho abanyeshuri bo muri ibyo bihugu bazakora imishinga igaragaza ibisubizo ku bibazo by’imihindagurikire y’ikirere, ariko binafitiye abanyeshuri n’abahaturiye akamaro, izahiga iyindi ku rwego rw’Akarere ikazahembwa inafashwe gushyirwa mu bikorwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe uburezi, umurage n’umuco, (UNESCO) hamwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bana (UNICEF).
Bamwe mu barimo guhugurwa no gushyira mu bikorwa iyi gahunda, bavuga ko ubu buryo bw’imyigishirize ari bwiza ugereranyije n’ubwari busanzwe, kubera ko bari basanzwe bigishiriza abanyeshuri mu makaye, ibyo bigishijwe bakabyumva bakanabisubiza ku rupapuro, bitandukanye n’uburyo bagiye kujya babigisha mu buryo babona ibyo bakora n’umusaruro wabyo.
Gildas Irarora ati “Iyo wigisha umunyeshuri ikintu akanagikora yibonera ibyiza byacyo, arushaho kubyumva kandi bikazanamugirira akamaro akaba yajya no hanze akigisha abo asanze gukora ibyo twamwigishije.”

Umuyobozi ushinzwe ubumenyi bw’ikoranabuhanga no guhanga udushya muri Komisiyo y’Igihugu ikorana na UNESCO, akaba ari na we ukurikirana uwo mushinga mu buryo bwa tekiniki, Dominique Mvunabandi, avuga ko mu Rwanda uwo mushinga watangiye gushyirwa mu bikorwa guhera muri Gicurasi.
Ati “Twahisemo ibigo by’amashuri y’inderabarezi (TTC) byose byo mu gihugu, buri shuri ryahisemo abarimu batanu, bagahitamo ubayobora, hari integanyanyigisho ihuza ibyo bihugu byose igamije kubigisha udushya tujyanye n’iyo puroguramu ijyanye na LEAD-ESD. Bitewe n’aho baherereye, bazakora imishinga ifite udushya, ibyo bireba abana bikareba n’abarimu.”
Umujyanama mukuru mu bijyanye na tekiniki muri MINEDUC, Pascal Gatabazi, avuga ko integanyanyigisho zikoreshwa mu mashuri zihora zivugururwa bitewe n’ibikenewe, kugira ngo Igihugu n’Isi muri rusange bishobore kugera ku ntego bihaye.
Ati “Ibi ni ibintu bitagoye kumva, kuko abayobozi ku rwego rw’Isi bahura bakemeranya ku bintu biyemeje gukora bagakora politiki yabyo, kugira ngo ubishyire muri sisiteme yawe ni uko ubimanura ukabishyira no ku rwego rw’uburezi. Tugenda twongeramo ibikenewe, kuko ubu ntawe utazi ko Isi ihangayikishijwe n’imihindagurikire y’ikirere, ubwo se waba wigisha iki utigishije ibintu byanakugiraho ingaruka zanaguhitana.”
Uyu mushinga urimo gukorerwa mu bihugu byo mu gace ka Afurika y’Iburasirazuba nyuma y’uko wari watangiriye mu bihugu bigize iy’Amajyepfo, aho watanze ibisubizo binyuze mu mushinga wizwe n’abanyeshuri bo muri Zambia.

Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|