Mu Rwanda ushobora kubitsa intanga n’urusoro ukazazikoresha mu gihe wagennye
Kubika intanga hifashishijwe ikoranabuhanga bizagendera ku cyemezo cya muganga.
Ibi ni ibikubiye mu mushinga w’Itegeko rigenga serivisi z’ubuvuzi watowe n’Inteko rusange umutwe w’Abadepite harimo n’ingingo ivuga uburyo intanga ndetse n’urusoro byabikwa mu buryo bw’ikoranabuhanga bikazifashishwa mu kororoka kw’abantu.

Ingingo ya 74 y’iryo tegeko ivuga ko kubika intanga cyangwa insoro ari ukubibungabunga no kubifata neza mu gihe kinini kugira ngo bizakoreshwe mu gihe kizaza.
Iyi ngingo ikomeza ivuga ko umuntu ku giti cye cyangwa abashyingiranywe bashaka ko intanga cyangwa insoro zabo bibikwa bagomba gusuzuma ibisabwa mu rwego rw’amategeko, mu rwego rw’amahame ngengamyitwarire no mu birebana n’ibikoresho ku byerekeye iryo bikwa.
Intanga cyangwa urusoro bibikwa ku kigo cy’ubuvuzi mu gihe cy’imyaka icumi. Icyakora, iyo hashize imyaka itanu intanga cyangwa urusoro bibitswe kandi hakaba nta mpamvu ifatika yo kubigumisha mu bubiko, ikigo cy’ubuvuzi gifite uburenganzira bwo kujugunya izo ntanga cyangwa urwo rusoro iyo ubwishyu bwumvikanyweho butatanzwe.
Gusa nubwo abemerewe kubika insoro n’intanga ari abashyingiranywe Dr Butera avuga ko hari impamvu nyinshi zatuma umuntu abitsa intanga ze cyangwa urusoro hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga kugira ngo igihe yakenera kororoka azabibone nta nzitizi zibayeho.
Gusa si ugupfa kugenda ngo ugiye mu kigo cy’ubuvuzi ngo uzibitse kuko bisaba kuba hari impamvu zifatika zemejwe na muganga.
Ati“ Umuntu ubitsa intanga ngo zizakoreshwe mu bihe biri imbere ni uwo byagaragaye ko afite cyangwa ashobora kugira ikibazo cyazatuma nyuma atabyara mu gihe kiri imbere.”
Dr. Butera yasobanuye ko impamvu zatuma umuntu yemererwa kubitsa intanga cyangwa urusoro zizajya zemezwa na muganga.
Ati “Hari kanseri zifata cyane cyane imyanya yo kwibaruka usanga bakoresha uburyo butandukanye hari uburyo bita ‘chimiotherapie na ‘radiotherapie’ dusanzwe tunabukoresha hano mu Rwanda bushobora kwangiza imyanya y’imyororokere. Umuntu ufite icyo kibazo yemerewe kubika intanga akazazikoresha igihe yakize.”
Dr Butera yanasobanuye ko hari abantu bavuka bafite ibyago biruta iby’abandi byo kurwara indwara zikomeye bikaba byagaragara mbere zirimo nka za kanseri y’ibere n’izindi ku buryo ufite icyo kibazo ashobora guteganya ko ubuvuzi yahabwa bushobora gukora ku myanya yo kororoka kubera igihe ayifashe ikaba yamubuza kubyara icyo gihe ashobora kubika intanga ze cyangwa akazazikoresha ikindi gihe amaze gukira ndetse akeneye kubyara.
Ati “ Hari n’indwara zisanzwe zishobora gutuma kwa muganga bakora ku ngingo zimwe na zimwe na bwo birateganyijwe ko umuntu yabika intanga zikazakoreshwa ikindi gihe cyangwa uzamutwitira akazazikoresha.”
Dr. Yvan Butera yavuze ko impamvu zituma abantu babura urubyaro zirimo 30% zikomoka ku bagabo, na 30% zikomoka ku bagore. Izikomoka kuri bombi zingana na 30% mu gihe 10% ziba ari izindi mpamvu zitamenyekanye.
Serivisi zijyanye no kororoka hakoreshejwe ikoranabuhanga zitangirwa no mu bitaro bimwe byo mu Rwanda.
Gusa ariko muri iritegeko hari imyaka yagenwe yo guhabwa izi serivisi mu rwego rwo kororoka hirindwa ibindi bibazo byaterwa n’insoro ndetse n’intanga ziturutse ku myaka y’ubukure.
Ibi bikorwa byemewe gusa ku bagabo bafite hagati y’imyaka 21 na 45 no ku bagore bafite hagati y’imyaka 21 n’imyaka 40.
Muri iri tegeko harimo ingingo zivuga no kororoka hifashishijwe ikoranabuhanga
Ingingo ya 69 ivuga ko abemerewe gukoresha uburyo bwo kororoka hifashijwe ikoranabuhanga ari abashyingiranywe bafite ikibazo cyo kutabyara cyangwa abantu bashaka kubungabunga uburumbuke bwabo .
Iteka rya Minisitiri rishyiraho komite ishinzwe gukurikirana ibikorwa byo kororoka hifashishijwe ikoranabuhanga.
Ingingo ya 81 ivuga ku nshingano z’ikigo cy’ubuvuzi gitanga serivisi zo kororoka hifashishijwe ikoranabuhanga gifite inshingano zikurikira zo gutanga amakuru y’uburyo bwo kuvura na serivisi z’ubujyanama ku wasabye gutwitirwa n’uwemerewe gutwitira undi, gushyira urusoro muri nyababyeyi y’uwemerewe gutwitira undi, kubika inyandiko zirimo amakuru yuzuye kandi y’ukuri zijyanye na serivisi z’ubuvuzi, ndetse no kubika ibanga.
Ingingo ya 84 yo ivuga ku bijyanye no gukoresha intanga nyuma y’urupfu. Iyi ngingo, iteganya ko umuntu atemerewe gukoresha intanga cyangwa urusoro nyuma y’urupfu rw’umugabo cyangwa umugore hagamijwe gutanga serivisi zo kororoka hifashishijwe ikoranabuhanga, keretse uwapfuye yarasize yiyemereye mu nyandiko ko intanga cyangwa urusoro bye bikomeza kubikwa nyuma y’urupfu rwe.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|