Imvugo bitirira ibihe by’izuba ngo ‘Ubwonko bwayaze’ yaturutse he?

Ni kenshi mu bihe by’Impeshyi uzumva abantu bakoresha imvugo igira iti ‘bwayaze cyangwa bwarayaze’ (ubwonko), abarikoresha bashaka gusobanura ko izuba ririmo gutuma umuntu akoreshwa ibintu bidakwiye n’ubushyuhe buriho.

Ni imvugo ikunda gukoreshwa cyane hagati y’ukwezi kwa Nyakanga na Kanama, bitewe n’uko ari byo bihe izuba rikunze kuba ryinshi ugereranyije n’andi mezi agize umwaka.

Ibi bituma hari n’abatekereza ko muri icyo gihe aribwo indwara zo mu mutwe ziyongera cyane ugereranyije n’andi mezi kubera ubushyuhe buba buhari.

Bamwe mu bahanga mu bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe bagaragaza ko nta bushakashatsi bwihariye burakorwa ngo bwerekane koko niba mu gihe cy’impeshyi indwara zo mu mutwe ziyongera cyane ugereranyije n’andi mezi agize umwaka.

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) by’umwihariko abo mu ishami rishinzwe ubuzima bwo mu mutwe, bugaragaza ko indwara zo mu mutwe zikunze kwibasira Abanyarwanda ari iziterwa n’agahinda gakabije, umuhangayiko, ihungabana hamwe n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’inzoga.

N’ubwo bimeze gutyo ariko, hari abahanga muri izo ndwara bavuga ko iziterwa n’agahinda gakabije, umuhangayiko hamwe ihungabana, zikunda kwiyongera mu bihe by’ubukonje mu gihe iziterwa n’ibiyobyabwenge hamwe n’inzoga zo zishobora kwiyongera mu bihe by’impeshyi.

Ibi ngo biterwa n’uko aribwo abantu basabana cyane kubera ibirori bitandukanye, bikaba ari n’igihe cy’ibiruhuko ku rubyiruko rwinshi, ari no ku mwero w’amasaka, byose bikaba bishobora gutuma ibiyobyabwenge n’inzoga nyinshi bikoreshwa bikabagiraho ingaruka.

Umukozi wa RBC ushinzwe ibikorwa by’ubuzima bwo mutwe mu rubyiruko, Emmanuel Hakomeza, avuga ko impamvu abantu batekereza ko mu gihe cy’impenshyi ari bwo uburwayi bwo mu mutwe bwibasira benshi bishobora guterwa n’uko ibintu bituma basabana biba ari byinshi bagahura cyane.

Ati “Mu batembera n’abafite ibibazo by’uburwayi bwo mu mutwe baba barimo. Mu gihe wasohotse rero, nta gitangaza ko wahura n’umuntu wafashe ibiyobyabwenge n’abanywi ba cyane nabo basohotse. Aha rero, abantu batekereza ko uburwayi bwiyongereye ariko biragoye ko twabihamya.”

Ku rundi ruhande ariko ubuyobozi bw’Ibitaro bya Caraes Ndera, buvuga ko mu gihe cy’Impeshyi bakira abarwayi benshi ugereranyije n’abo bakira mu yandi mezi agize umwaka.

Umuyobozi wa Caraes Ndera Dr. Charles Nkubili yabwiye Kigali Today ko muri raporo bakora buri mwaka, zigaragaza ko imibare y’abarwayi bakira izamuka mu gihe cy’impeshyi.

Ati “Bariyongera rwose ugereranyije n’iyo bimaze kugera mu kwezi kwa 10, ukwa 11, ubona ko bidakabije biri hasi. Ubona biyongereyeho nka 12%, kandi usanga ari indwara zitandukanye ntabwo navuga ko ari ikibazo runaka, yewe na ba bandi bazerera bariyongera, niba ari uko nta mvura iba ihari, simbizi.”

Gusa ngo nta buvuzi bwihariye butandukanye n’ubusanzwe butangwa muri icyo gihe ku barwayi muri rusange, ku buryo nta n’igikorwa kidasanzwe bakorerwa.

Imibare y’Ibitaro bya Caraes Ndera y’umwaka wa 2023-2024, igaragaza ko muri rusange bakiriye abarwayi 101,811, biyongereyeho 1280, ni ukuvuga 17.5% ugereranyije n’umwaka wari wabanje.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka