Munyabugingo Pierre Claver umaze kumenyekana nka Padiri MPC, yasohoye indirimbo “Byarakaze” nyuma yo gushegeshwa n’ibibazo yumvanye inshuti ze, afata icyemezo cyo kubiririmba no gutanga inama nk’umuti wabyo.
Umuhanzi Patrick Nyamitari wamenyekanye cyane aririmba indirimbo z’Imana akaza guhindura akaririmba izisanzwe, yavuze ko yabitewe n’uko mu rusengero yumvaga hadatuma yisanzura uko bikwiye kandi ari umuhanzi munini.
Abakobwa b’impanga, Ange Ndayishimiye na Pamela Bamureke baririmba injyana ya gakondo, bakoze indirimbo bise “Ndamurika” bashimira abahanzi ba gakondo babafashije kugera aho bari.
Nyuma y’igihe gisaga ukwezi irushanwa The Next Pop Star risubitswe mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza y’inzego z’ubuzima yo kwirinda icyorezo cya Covid-19, iryo rushanwa ryongeye gusubukurwa, mu kwezi gutaha hakazamenyekana abaryegukanye.
Umuhanzi Twizerimana Christian uzwi ku izina rya The Bless ukomoka mu Karere ka Musanze yasohoye indirimbo ‘Police woman’, ashimagiza ubwiza bw’abapolisikazi b’abanyarwanda, ndetse anasaba ko batanga urukundo.
Akanama k’abakemurampaka mu marushanwa ya Nyampinga 2021 kamuritse abakobwa 37 bashoboye gutsindira guhagararira Intara n’Umujyi wa Kigali muri ayo marushanwa.
Kim Kardashian wo muri Leta zunze Ubumwe za Amerika uzwi cyane mu biganiro binyura kuri televiziyo, yasabye gatanya ku buryo bweruye tariki 19 Gashyantare 2021. Kim Kardashian arasaba gutandukana n’umugabo we Kanye West, wikorera ku giti cye ndetse akaba n’umuhanzi uzwi cyane mu njyana ya Rap. mu gihe ibinyamakuru (…)
Umuhanzikazi Clarisse Karasira n’umukunzi we witwa Ifashabayo Sylvain Dejoie basezeranye imbere y’amategeko, uyu muhango ukaba wabereye mu Murenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo tariki 18 Gashyantare 2021.
Ubuyobozi bwa ‘Rwanda Inspiration Back Up’ butangaza ko ku wa Gatandatu tariki 20 Gashyantare 2021, ari bwo hazatangazwa abakobwa ba Nyampinga bazahagararira Intara zose mu marushanwa ya Miss Rwanda 2021.
Umuhanzi Bruce Melodie uzwi mu njyana ya RnB na Afrobeat yatandukanye n’umujyanama we witwa Kabanda Jean de Dieu bari bamaranye igihe, ahita asinyana amasezerano n’undi mushya witwa Ndayisaba Lee, kugira ngo abone uko yinjira neza ku isoko rya muzika ryo muri Afurika y’Iburasirazuba.
Ako kanama kagizwe n’abashinzwe gufata imyanzuro yemerera abakobwa kuva mu cyiciro kimwe bajya mu kindi, kuva mu majonjora kugera ku munsi wa nyuma (finale).
Ku itariki 14 Gashyantare 2021 ku munsi w’abakundana (Saint Valentin) nibwo igikomangoma Harry na Meghan Markle berekanye ifoto igaragaza inda y’uko atwite. Umuvugizi w’uwo muryango yagize ati “Ubu dushobora kwemeza ko Archie (umwana wabo wa mbere) agiye kubona uwo bavukana, kuko ubu mu muryango w’igikomangoma Harry (…)
Album y’umuhanzi Icyizere Ismael ukoresha izina rya Zilha mu muziki, iriho indirimbo zirimo iyitwa Kagame Money, Inkotanyi Cyane, Twubahwe n’izindi. Zilha yasobanuye impamvu yayise Inkotanyi cyane n’agaciro imufitiye we nk’umuhanzi n’urubyiruko muri rusange.
Umwe mu bantu bamamaye ku mbuga nkoranyambaga cyane kuri Instagram uzwi nka Thecat cyangwa se Ipusi ku mbuga nkoranyambaga, yatunguwe no gusanga urubuga rwa Google rusobanura Injajwa mu cyongereza rukayita The Cat.
Mu ndirimbo ye nshya yise ‘Papa’, Knowless abwira umusore wateye inda umukobwa batabiteganyije ko ubuzima buhindutse, akagira inama urubyiruko yo kwishimisha ariko batekereza ku ngaruka byagira ku buzima bwabo.
Umuhanzi wo mu Rwanda Yvan Buravan yasohoye indirimbo zitandukanye mu gihe kimwe harimo iyo ari kumwe na Dream Boyz bo muri Angola, indi ari kumwe na Gaz Mawete wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ndetse n’iyo yafatanyije na A Pass wo muri Uganda.
Umunyarwanda Mike Kayihura wahataniye igihembo cya Prix découvertes RFI 2020, ariko amahirwe ntiyamusekera ngo acyegukane, yasohoye indirimbo nshya yise ‘Jaribu’ ivuga ku bihe bikomeye isi irimo kandi we arimo agerageza urukundo.
Abategura amarushanwa y’ubwiza ya Miss Rwanda batangaje impinduka zizagaragara mu 2021 aho amajonjora y’ibanze azakorwa hifashishijwe ikoranabuhanga ndetse ibindi byiciro bigakorerwa mu muhezo mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus gikomeje kugaragara.
Tariki 1 Gashyantare u Rwanda rwizihiza umunsi wi’intwari z’Igihugu. Kuri iyi nshuro hateguwe igitaramo gisingiza Intwari ariko kubera ingamba zo kwirinda Covid-19, abantu bagikurikiye kuri Televiziyo.
IYAKARE Wenceslas(Riqson) na NYIRANDASHIMYE Consolée, mu ntego yabo yo gusubiramo mu buryo bugezweho indirimbo zose za Karahanyuze, Riqson n’umugore we Consolée bamaze gusubiramo indirimbo 120 za karahanyuze bakazikora mu buryo bugezweho kandi intego ni uko bazaruhuka zose bazisubiyemo.
Umwe mu bagore b’abirabura waciriye inzira abandi bakinnyi ba filime b’abirabura muri America, Cicely Tyson, yapfuye mu ijoro ryo ku wa kane tariki 28 Mutarama 2021.
Nyuma y’uko ikipe y’u Rwanda y’umupira w’amaguru (Amavubi) yegukanye intsinzi yayihesheje itike yo gukomeza mu mikino ya 1/4 mu irushanwa rya CHAN rihuza abakina imbere mu bihugu byabo, hirya no hino mu Rwanda by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali, bamwe bananiwe kwihanganira kuguma mu rugo, ahubwo bigabiza imihanda barasabana (…)
Kazigira Adrien n’abandi bafatanyije itsinda rya The Good Ones ryo ku Kamonyi, ni abahanzi bakunzwe cyane n’umugabo w’umuzungu witwa Ian, ndetse yiyemeza kubajyana mu gihugu cy’ubwongereza mu iserukiramuco birangira banaririmbye kuri Tereviziyo ya BBC muri 2013.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 22 Mutarama 2021, nibwo inshuti n’umuryango batangaje ko umwe mu bakinnyi bakomeye bo mu Bufaransa, Remy Julienne wagaragaye muri filime nyinshi za James Bond, yapfuye azize Covid-19 afite imyaka 90 y’amavuko.
Nyuma y’igihe kinini bivugwa ko aba bombi bakundana ariko bombi bakabihakana, Nkusi Arthur uyu munsi yemeje ko ibyo abantu bavuga ari ukuri.
Umubyeyi witwa Gahongayire Marie Mativas yitabye Imana ku mugoroba wo kuri uyu wa kane tariki ya 21 Mutarama 2021 azize uburwayi.
Abakunzi ba Tom Close bakomeje kwibaza niba azakomeza gukora umuziki cyangwa azahitamo gukora inshingano ze mu rwego rw’ubuzima gusa.
Abahanzikazi b’ibyamamare muri Amerika, Lady Gaga na Jennifer Lopez, ni bo b’ibanze batoranyijwe mu kuzaririmba mu muhango Joe Biden azarahiriramo kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika, umuhango uteganyijwe tariki 20 Mutarama 2020 i Washington, nk’uko byatangajwe n’itsinda ry’aba demokarate bashinzwe gutegura uyu muhango.
Kanseri izwi nka ‘Colon Cancer’ yibasira urura runini rushinzwe gusohora umwanda mu nda y’umuntu ikomeje kwibasira abantu batanduakanye barimo n’ibyamamare.
Nyuma y’igihe kinini bakundana, umuhanzi Nsengiyumva Emmanuel uzwi nka Emmy uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yasabye umukunzi we Umuhoza Joyce ko amubera umugore.