Meddy yakoze ubukwe
Umuhanzi Ngabo Medard uzwi nka Meddy n’umukunzi we Mimi Mehfira ukomoka muri Ethiopia bakoze ubukwe ku wa Gatandatu tariki 22 Gicurasi 2021, bubera i Dallas muri Leta zunze Ubumwe za Amerika.

Ibyo birori byitabiriwe n’abantu bake mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus.
Mu babyitabiriye harimo abahanzi n’abandi bazwi cyane cyane mu Rwanda no muri Amerika barimo umuhanzi The Ben, Emmy, Miss Grace Bahati wabaye Nyampinga w’u Rwanda muri 2009, King James, Adrien Misigaro, K8 Kavuyo, Shaffy, n’abandi.







Mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki 18 Ukuboza 2020 nibwo Meddy yasabye umukunzi we Mimi Mehfira ko yamubera umugore, ibizwi nko gutera ivi.
Icyo gihe amashusho yashyizwe ahagaragara yerekana Mimi n’ibyishimo byinshi ahindukira akareba Meddy akavuga YEGO, ko yemeye kumubera umugore.

Mu gitaramo cya East African Party cya 2018, Meddy uba muri Amerika yaje mu Rwanda ari ku rubyiniro ahamagara Mimi amwerekana nk’umukunzi we.

Aba bombi bakaba bamaze igihe bakundana kuko no mu mashusho y’indirimbo ya Meddy yitwa “Ntawamusimbura” Mimi agaragaramo.
Meddy ni umwe mu bahanzi nyarwanda bagiye bagaragarizwa urukundo n’abakobwa batari bake. Icyakora kenshi na kenshi Meddy yagiye abwira itangazamakuru ko afite umukobwa bakundana utari Umunyarwandakazi.


Ohereza igitekerezo
|
NTUKULIMEDDYNAMIMIBALABELANYE
MEDDY MEDARY
NUMUHANZI MWIZA TURAMUKUNDA CYANE MARRIAGE NZIZA NUMUKUNZI WAWE
MURUGO RUHIRE MUZATUNGE MUTUNGANIRWE