Kim Kardashian yishimiye kwigenga nyuma yo gutandukana na Kanye West
Umwaka wa 2021 ngo ni umwaka w’impinduka kuri Kim Kardashian, kuko ari wo yatandukanyemo n’umugabo we Kanye West bari bamaranye imyaka isaga itandatu.

Inshuti ya hafi ya Kim Kardashian yabwiye Ikinyamakuru E! News ko Kim ubu yishimiye kongera kwigenga, no kubona umwanya wo gusohokana n’inshuti ze kuko n’ubundi yarabikundaga.
Yagize ati “Ibi ni ibihe bishya kuri Kim, kuko n’ubusanzwe yakundaga gusohokana n’inshuti ze, no guhura n’abantu bashya, kuba yasohotse gusa biramushimisha”.
Urubuga The Insider rwanditse ko bigoye kuri Kim Kardashian gukora, abivanga no kwiga kugira ngo azabe umunyamategeko, kwita ku bana be bane…, ariko ngo buri wese yishimiye ko Kim yongeye kwibonera umwanya.

Ku wa Gatanu tariki 16 Mata 2021, Kim Kardashian ubu ufite imyaka 40 y’amavuko, ngo yagiye kwishimira kuri Miami amarayo ijoro ryose mu birori byo gufungura Hoteli ya Pharrell Williams yitwa ‘The Goodtime Hotel’ aboneraho umwanya wo kwifotozanya n’abandi bantu b’ibyamamare nka Maluma,Victoria Beckham, Stephanie Shepherd, Jonathan Cheban, n’abandi benshi.
Igitangazamakuru The insider cyavuze ko Kim yakunze cyane ibyo kuba yarasohokeye i Miami, no kongera kumva ko ari we nyawe noneho. Kim kandi yanahishuye ko mu gihe haramuka habonetse umuntu abona uboneye, yakongera agakundana, gusa ntiyifuza ibintu byongera kumubuza kwisanzura vuba aha, ariko yishimira guhura n’abantu cyane”.

Ohereza igitekerezo
|
Reba ukuntu berekana IBIBERO byabo!!! Kardeshian yabanye n’abagabo barenga 15,harimo uwo bamaranye iminsi 3 gusa!!
Usanga aba STARS hafi ya bose biyandarika.Nubwo abantu miliyoni na miliyoni baryamana n’abo batashakanye mu rwego rwo kwishimisha,Ijambo ry’Imana rivuga ko abasambanyi batazaba mu bwami bw’imana nkuko 1 Abakorinto 6:9,10 havuga.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma bikazakubuza ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.Nukutagira ubwenge nyakuri (wisdom).
abayehova ndabakunda. umuntu se atazutse hari icyo aba ahombye? aba ari mu bitotsi. nibura mwebwe muriroshya andi madini avuga ko abanyabyaha bazajya mu muriro utazima. uyu wo urakaze