The Weeknd yatwaye ibihembo 10 muri ‘Billboard Music Awards’

Mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki 23 Gicurasi 2021 hatanzwe ibihembo bya Billboard Music Awards, The Weeknd, umuhanzi w’umunya-Canada uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA), wahatanaga mu byiciro 16 atahana 10 muri byo.

The Weeknd wegukanye ibihembo 10
The Weeknd wegukanye ibihembo 10

Ibyo bihembo byatanzwe nyuma yo gusubikwa umwaka ushize kuko byagombaga gutangwa mu mezi arindwi ashize. Umuhanzi The Weeknd ni we wahatanaga mu byiciro byinshi kurusha abandi, aho yatahanye ibikombe 10 birimo umuhanzi w’umwaka, umuhanzi wakunzwe mu 100 bari ku rutonde, n’indirimbo yakunzwe mu zindi 100 yitwa “Blinding lights”.

Itsinda rya BTS ni ryo ryatwaye ibindi bihembo byinshi bya buri cyiciro bahatanaga harimo itsinda ry’umwaka, umuhanzi wagurishije ibihangano kurusha abandi, indirimbo yagurishijwe kurusha ibindi ku ndirimbo yabo yitwa “Dynamite”.

BTS
BTS

Pop Smoke wishwe tariki 19 Gashyantare 2020 yahawe ibihembo bitanu birimo umuraperi w’umwaka, album ya mbere ku rutonde rwa Billboard 200 album, kuri album ye yitwa “Shoot for the stars”, album ya rap y’umwaka, umuhanzi mushya n’umuraperi w’umugabo. Nyina Audrey Jackson yakira ibyo bihembo, yagize ati “Murakoze kubaha umuhungu wanjye”.

Pop Smoke
Pop Smoke

Drake yahawe igihembo cy’umuhanzi w’imyaka icumi. Ibyo bihembo ni bimwe mu bikomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bitangwa hagendewe ku buryo abahanzi bakoze muri uwo mwaka, indirimbo zakunzwe n’izaguzwe kurusha izindi, n’ibindi byiciro byinshi bitandukanye mu rwego rwo gushyigikira umuziki.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka