Inkweto za Kanye West zagurishijwe miliyoni 1.8 y’Amadolari ya Amerika
Ni inkweto zo mu bwoko bw’iza siporo zitwa Nike Air Yeezy 1 Prototypes, Kanye West yambaye ubwo yaririmbaga muri Grammy Awards ya 2008, zigurishwa miliyoni 1.8 y’Amadolari ya Amerika (hafi miliyari ebyiri z’Amafaranga y’u Rwanda).

Izo nkweto zikuyeho umuhigo wari ufitwe n’iza Nike Air Jordan 1s, zaguzwe asaga miliyoni magana atandatu z’Amafaranga y’u Rwanda mu mwaka wa 2020.
Inzu igurisha ibintu by’agaciro muri cyamunara ya Sotheby’s, ku wa mbere yavuze ko ari zo nkweto za siporo ziguzwe asaga miliyoni y’Amadorari, kuko zaguzwe miliyoni 1.8 z’Amadolari ya Amerika.
Izo nkweto zaguzwe na RARES, urubuga rwo kuri Internet rushora imari mu myambaro idasanzwe yo ku birenge. Abarukoresha bashobora kugura imigabane mu nkweto nk’uko abashoramari bagura imigabane muri kompanyi runaka, zikaba zaragurishijwe na kompanyi y’ubucuruzi bw’inkweto ya Ryan Chang.

Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|