Umunyarwenya Anne Kansiime yibarutse imfura ye

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, umunyarwenya wo muri Uganda ukunzwe cyane muri Afurika n’ahandi ku isi, Anne Kansiime, yatangaje ko yamaze kwibaruka imfura ye y’umuhungu. Mu magambo agaragaza umunezero afite yagize ati "Amazina ye ni Selassie Ataho. Ubu ibyaha byanjye byababariwe."

Hari hashize iminsi mike Kansiime agaragaje ifoto ku mbuga nkoranyambaga, ahishurira abakunzi be ko agiye kubyara, akaba yari yarabanje kubigira ibanga. Icyo gihe, yavuze ko yari agishaka uburyo bwiza bwo kubibabwiramo. Yagize ati "Numvaga ntazi aho nahera. Nari ntegereje uburyo bwiza bwo kubitangaza, vuba njye na Skylanta tugiye kugira umwana wiyongera ku muryango wacu."

Kansiime abyaranye n’umuhanzi Skylanta bakundanye kuva muri 2018, nyuma y’uko muri 2017 atandukanye na Gerald Ojok bari barashakanye mu mwaka wa 2013.

Inkuru bijyanye:

Umunyarwenya Anne Kansiime yatangaje ko atwite

Narikoye, nikorera ubukwe, n’ubu biracyambabaza – Anne Kansiime

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ibi nabyo biteye ikibazo.Usanga aba Stars b’abakobwa hafi ya bose baryamana n’abagabo batateye igikumwe.Gukora ibyo Imana itubuza,usanga ntacyo bibabwiye.Icyamamare Kardeshian,yarongowe n’abagabo barenga 15 bazwi,harimo uwo bamaranye iminsi 3 gusa!!! Ntabwo Imana yaduhaye umubiri ngo tuwukoreshe icyo dushaka.Ahubwo yaduhaye amategeko tugomba kugenderaho.Abanga kuyakurikiza,nayo izabima ubuzima bw’iteka muli paradizo.Kwanga kuyumvira ni ukutagira ubwenge nyakuri (wisdom).

mazimpaka yanditse ku itariki ya: 25-04-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka