Ntidushobora gusinzira kuko dutekereza gupfa igihe cyose – Abibasiwe n’intambara ya Israel na Gaza

Kuva amabombe yatangira kugwa hafi y’urugo rwe muri Gaza, umubyeyi witwa Najwa Sheikh-Ahmad, ufite abana batanu (5) avuga ko yagize ubwoba ku buryo ubu bitamukundira gusinzira, kubera kwihangayikira ubwe, ariko agahangayikira n’umuryango we muri rusange.

Yagize ati “Amajoro aba ateye ubwoba cyane kuri twe, ndetse no ku bana bacu. Uhora utekereza ko akanya ako ari ko kose, inzu utuyemo yahinduka imva yawe. Kubera amabombe, ibintu byose biri hafi yacu biba bitigita, natwe dutigiswa n’uko dufite ubwoba bwinshi ."

Najwa ni umwe mu babyeyi batuye muri Isael no muri Gaza, bavuga ko bafite ubwoba bwinshi kubera imirwano iri hagati y’ingabo za Israel n’abarwanyi b’Abanya-Palestine.

Inkuru dukesha BBC, igaragaramo ubutumwa bw’ababyeyi babiri, umwe ku ruhande rwa Israel, undi ku ruhande rwa Palestine bavuga impungennge batewe n’ubuzima bw’abana babo kubera iyo mirwano.

Najwa wo ku ruhande rwa Gaza (Palestine), avuga ko ahorana ubwoba, kuko buri kanya aba yumva amabombe, hafi y’inzu ye cyangwa se iy’umuturanyi we, ku buryo aba yumva ubuzima bw’umuryango we bushobora kurangira isaha iyo ari yo yose.

Ikindi Najwa avuga kimugoye cyane ku bijyanye n’abana be, ni uko ubu ngo abura icyo ababwira giteza izo mvururu babona zibazengurutse.

Yagize ati “Naretse kuba nagira icyo mbabwira, ariko biragoye guhisha ubwoba bwawe, kuko ntuba uzi niba aho uri hashobora gushyira ubuzima bwawe mu kaga cyangwa se niba nta kibazo”.

Najwa avuga ko abana be batanu bafite hagati y’imyaka 11-22, ku buryo ngo n’ubwo aba yakoze uko ashoboye ngo yirinde kugira icyo ababwira cyerekeye iyo ntambara, ngo ntaho yabihungira kuko abana babimenyera ku mbuga nkoranyambaga nka Instgram n’izindi. N’ubwo ngo aba yababujije gukurikira amakuru ajyanye n’izo ntambara.

Najwa avuga ko umuhungu we muto ubu ugiye kuzuza imyaka 12, yabayeho igihe kinini yumva ibibazo by’intambara hagati ya Israel na Gaza nko mu 2000 - 2009 ndetse no mu 2014, izo zose zikaba zarahitanye ubuzima bw’abasivili ibihumbi.

Yagize ati “Nibaza nakura uko bizagenda, ni ibiki azaba afite byo kubwira abana be? Ikindi no ku bakuru biragoye gukomeza kumva ibibi iruhande rwawe, ntushobora kumenyera ibibi, ntushobora kumenyera kumva amajwi y’abana barira, bataka ."

Undi mubyeyi witwa Tova Levy w’Umuyahudi utuye muri Israel, na we avuga ko uko amabombe yakomezaga kwiyongera ndetse n’abantu basenya abandi batwika, umuryango we wahisemo guhunga, ubu ngo yibaza niba hari inzu cyangwa ikindi bazasanga, mu gihe imirwano izaba ihosheje bagasubira iwabo mu mujyi wa Lod.

Ubusanzwe Tova, abana n’umugabo we n’abana babo babiri bato, akavuga ko ikindi kimuvuna ubu ari ukumenya icyo akwiye gusobanurira umwana we ufite imyaka ine n’igice, ngo yibaza icyo yamubwira ku birimo kuba.

Yagize ati “Ubu azi ko harimo kubaho gutera amabombe kubera abantu babi. Kandi n’ubu numva ntamubwira ko ari Abarabu barimo badukorera ibyo. Ndashaka ko akomeza kubana amahoro na bagenzi be baturanye. Sinshaka ko yazakurana ubwo bwoba bwo gutinya Abarabu."

Tova avuga ko afite ubwoba bwinshi ko umuryango we ushobora kuzisanga mu kaga gakomeye kubera izo ntambara zikomeje zidahagarara.

Yagize ati "Twese turi Abasivili, ariko tukarwana hagati yacu. Biteye ubwoba, biteye ubwoba cyane cyane”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Izi bombe ni ugukabya hejuru yamazu yaba civiles kabisa

Luc yanditse ku itariki ya: 19-05-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka