Munyu Patrice wamamaye mu gucuranga gitari yitabye Imana

Umucuranzi wamamaye mu gucuranga igisope witwa Rohomoja Munyu Patrice yitabye Imana ku myaka 40 azize uburwayi mu bitaro bya Muhima.

Munyu Patrice yari icyamamare ku bakunzi b'igisope mu Rwanda
Munyu Patrice yari icyamamare ku bakunzi b’igisope mu Rwanda

Umwe mu bari barwaje uyu muhanzi , Sano Yaya, avuga ko Munyu yitabye Imana ahagana mu ma saa cyenda z’ijoro rishyira kuri uyu wa Kane tariki ya 06 Gicurasi 2021, akaba yazize indwara yari amaranye ibyumweru bitatu.

Yagize ati “Yabanje kwivuriza i Nyamirambo biranga tumujyana ku Muhima ni ho yaguye yari afite indwara y’ibihaha n’umuvuduko w’amaraso”.

Yaya avuga ko kubura Munyu ari igihombo gikomeye ku muziki nyarwanda kuko yari umwe ba solistes bakomeye muri uru Rwanda akaba yarakundaga umuziki kandi akawitangira.

Yagize ati “Biteye agahinda, yari umuntu ugira urukundo cyane akamenya gucuranga, abamuzi twemeza ko atakundaga amafaranga nk’abandi bahanzi tujya tubona, Imana imuhe iruhuko ridashira”.

Bamwe mu bakoranye na Munyu bemeza ko ari igihombo gikomeye ndetse basaba ko abakunda umuziki bose bafatana mu mugongo bagashyingura neza uyu mucuranzi.

Yves Didier Muhawenimana yagize ati “Munyu yari ikirangirire yari umuhanga yaje mu Rwanda atazi neza ikinyarwanda ariko yari amaze kwigarurira imitima ya benshi nta kundi turahombye”.

Uwitwa Chantal yagize ati “Uyu mugabo yari umuhanga cyane iyo nabaga ndi kumwe na we numvaga nta kibazo mfite kuko yari umuhanga cyane”.

Munyu apfuye asize abana batatu n’umugore. Yavukiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu 1980 akaba yari amaze imyaka irenga 25 mu Rwanda.

Biteganyijwe ko Rohomoja Munyu Patrice ashyingurwa kuri uyu wa Gatanu tariki 07 Gicurasi 2021.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Ubwo se uvuze iki usibye kuzana propagande y’idini ryawe nari ngizengo abana asize nibura uboherereje agasukari iyo mirongo uri kwerekana barayirarira? Byaragucanze wowe, Rip Munyu dukomeze abasigaye, hari urubuga rw’umushakamba Ferdinand turi gutangiraho inkunga uko wishoboye @isango star ubishoboye warugeraho.

Sauver yanditse ku itariki ya: 7-05-2021  →  Musubize

Kuvuga ngo umuntu yitabye Imana cg ngo yapfuye, yasinziriye, yashizemo umwuka... Njye numva tudakwiriye kubitindaho, icyingenzi ni ukumva icyabaye( umuntu yavuye mu buzima bwo kuri iyisi) c’est tout !

Abraham yanditse ku itariki ya: 6-05-2021  →  Musubize

@ Abraham,Kuvuga ko umuntu yitabye Imana,ikibazo kirimo nuko uba ubeshyeye bible ivuga ko umuntu upfuye atongera gutekereza (Umubwiriza 9:5).Ntabwo wakitaba Imana kandi utumva.Imana yaduhaye bible ngo itwereke UKURI,abantu be kujya batubeshya.Kandi Yezu yavuze ko ukuri kutubohora.

mazina yanditse ku itariki ya: 7-05-2021  →  Musubize

Mu byukuri,iyo dupfuye ntabwo tuba twitabye Imana.Wibuke ko Adamu amaze gukora icyaha,Imana yamubwiye ko azapfa “agasubira mu gitaka”.Ntabwo yamubwiye ngo azajya mu muriro cyangwa ko azayitaba.Urundi rugero dusoma muli Intangiriro 37,umurongo wa 35,igihe babwiraga Yakobo ko umwana we yapfuye,ntabwo yavuze ko umwana we “yitabye Imana”.Ahubwo yavuze ko napfa azasanga umwana we mu gitaka.Abakorinto ba mbere 15:6,havuga ko abapfuye “basinziriye”.Ntabwo havuga ko “bitabye Imana”.
Roho idapfa yahimbwe n’Umugereki utaremeraga Imana dusenga,witwaga PLATON.Yesu yavuze ko abantu bapfuye barizeraga Imana,nukuvuga barayumviraga kandi bakayishaka ntibibere mu gushaka ibyisi gusa,azabazura ku munsi wa nyuma,akabaha ubuzima bw’iteka muli paradizo.Abapfa biberaga mu gushaka ibyisi gusa,biba birangiye batazongera kubaho.Uko niko ijambo ry’Imana rivuga.

nzibonera yanditse ku itariki ya: 6-05-2021  →  Musubize

Ariko ibyo byi kuvuga ko Platon atemeraga Imana, kandi ko ari we wahimbye roho idapfa mubikura he?
Uzi neza amateka ya Platon? Ubwirwa n’iki ko atemeraga Imana? Uzi ko mu byo wemera nk’idini ubwabyo harimo ibitekerezo by’abafilozofi b’abanyaburayi? Uzi amateka ya Bibiliya, uko yanditswe, uwahisemo ibitabo biyikubiyemo, ryari n’impamvu?

Isi n’ubuzima ni bigari ncyaaane, ntiwamenya byose. Cyakora ubworoheran, urukundo ni ngombwa. Naho ibya nyuma yo gupfa, tujye twemera ko tutabizi.

Jamy yanditse ku itariki ya: 19-03-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka