Mr Eazi agiye gufungura sosiyete y’ubucuruzi mu Rwanda

Urwego rw’igihugu rw’iterambere RDB rwahaye icyangombwa umuhanzi Mr Eazi, cyo gufungura sosiyete y’ubucuruzi mu Rwanda.

Mr Eazi agiye gufungura sosiyete y'ubucuruzi mu Rwanda
Mr Eazi agiye gufungura sosiyete y’ubucuruzi mu Rwanda

Oluwatosin Ajibade uzwi cyane ku izina rya Mr Eazi, wamenyekanye mu muziki wa Nigeria na Afurika muri rusange, yatangaje ko yahawe icyangombwa cyo gufungura sosiyete y’ubucuruzi ndetse ko afite gahunda yo kugura inzu mu Rwanda.

Ku itariki ya 20 Gicurasi 2021, the Newtimes dukesha iyi nkuru yanditse ko uyu muhanzi ari bwo yamenyesheje ko yifuza gushinga iyo sosiyete, tariki 31 Gicurasi 2021 ahabwa uburenganzira na RDB.

Abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter, Mr Eazi yavuze ko yatangije sosiyete yitwa ‘Empawa Rwanda’. Ubusanzwe uyu muhanzi afite sosiyete yitwa Empawa Africa yafunguye mu 2018, akavuga ko Empawa Rwanda Ltd izaba ari ishami ryayo.

Empawa Africa ubusanzwe igamije kuvumbura impano nshya z’abahanzi, ikabafasha gukora ibihangano byabo, kubishyira ku isoko no kubimenyekanisha kuri televiziyo, radiyo n’ubundi buryo bwose bwifashishwa.

Binyuze muri iyo sosiyete, Mr Eazi avuga ko azategura amarushanwa yo kugaragaza abarusha abandi mu mpano zidasanzwe mu muziki. Abatsinze bahabwa ubufasha bwo gukorerwa indirimbo n’amashusho yazo, bityo bagafashwa kuzamamaza no kuzishyira ku isoko kugira ngo babone uko batangira urugendo rwabo mu muziki.

Mr Eazi yatangaje ko yafunguye sosiyete ye mu Rwanda nyuma y’iminsi mike avuye gusura kimwe mu Birwa biherereye mu Kiyaga cya Kivu, aho naho ateganya gushora imari mu kubaka amacumbi agezweho.

Mu rugendo yagiriye mu Rwanda, Mr. Eazi yahuye na Chantal Kagame, umuyobozi wa Mobile Money Rwa Ltd, ndetse n’abo bakorana ku itariki 19 Gicurasi 2021, baganiye ku bijyanye na serivisi zo kwishyurana hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Yanasuye kandi inzu zihanga imideli zirimo House of Tayo ya Matthew Rugamba na Zöi y’itsinda ry’abakobwa barimo Miss Rwanda, Nishimwe Naomie. Yavuze ko yabateje imbere akagura ibyo bakora aho kubihabwa ku buntu.

Uwo muhanzi uri mu bakomeye, yanabonanye n’abayobozi muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda ndetse na Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Paula Ingabire, anasura Kaminuza ya ALU iherereye i Masoro.

Mr Eazi kandi yanagiranye ibiganiro byihariye n’Umuyobozi mukuru w’Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda (RSE), Rwabukumba Pierre Célestin.

Mu mikino ya Basketball Africa League (BAL) yabereye mu Rwanda ku nshuro ya mbere i Kigali, Mr Eazi ari ku rutonde rw’ibyamamare byaje kureba imurikagurisha ry’umugabane ryo ku wa 30 Gicurasi 2021 muri Kigali Arena.

Mr Eazi yaherukaga mu Rwanda mu 2017 mu gitaramo cy’umunsi wo kwibohora, zimwe mu ndirimbo ze zizwi cyane ni Leg Over, Dance for You, Body, Skintight, Hollup n’izindi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka