Umwamikazi Elizabeth yagize isabukuru y’imyaka 95 ari wenyine nyuma y’urupfu rw’umugabo we

Isabukuru y’Umwamikazi Elizabeth w’u Bwongereza yabaye tariki 21 Mata 2021, ntabwo yizihirijwe mu ruhame uko bisanzwe, ahubwo yizihirijwe mu muryango, aho abantu bakeya bo mu muryango we, bamusanze ahitwa ‘Windsor Castle’ bagafatanya kuyizihiza.

Nta mafoto byari biteganyijwe ko aza gufatwa kuko isabukuru yahuriranye n’uko umuryango w’i Bwami uri mu cyunamo cy’ibyumweru bibiri. Ibyo byumweru bibiri bikaba bizarangira ku wa Gatanu w’iki cyumweru.

Nyuma y’imyaka 73 bari bamaze bashakanye, Umwamikazi Elizabeth yasezeye bwa nyuma ku mugabo we Philip muri ‘Chapel’ yitiriwe Mutagatifu George y’i Windsor, mu mpera z’icyumweru gishize, nyuma y’uko yitabye Imana tariki 9 Mata 2021, afite imyaka 99.

Umwamikazi Elizabeth ni we umaze igihe kirekire kurusha abandi ku ngoma, kuko yabaye Umwamikazi mu mwaka wa 1952 afite imyaka 25.

Yavutse tariki 21 Mata 1926, avukira muri London, ariko ntibyari biteganyijwe ko azaba umwamikazi. Ise umubyara George VI, yafashe ikamba ry’ubwami nyuma y’uko mukuru we Edward VIII aryiyambuye mu 1936 akajya gushaka umugore w’Umunya-Amerika witwa Wallis Simpson, wari waratandukanye n’umugabo we.

Isabukuru y’uyu mwaka, Umwamikazi yujuje imyaka 95, ni iya mbere Umwamikazi agize ari mu bwigunye nyuma y’uko umugabo we apfuye.Ibyo ngo bikaba byatumye hari umuhango wajyaga ukorwa utaza gukorwa kubera ibihe by’icyunamo Umwamikazi arimo.

Nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’ingabo, ibyo kurasa byajyaga bibera muri ‘Hyde Park’ no ku munara w’i London byakuweho.

Ikindi kandi n’ifoto y’Umwamikazi yajyaga ifatwa ikerekwa rubanda, uko Umwamikazi yagize isabukuru ntayifatwa kuri iyi sabukuru.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Statistics zerekana ko ku isi hari abantu bagera ku bihumbi 500 bafite cyangwa barengeje imyaka 100,benshi bakaba muli Amerika (97000).Impamvu twese dusaza tugapfa,nuko duturuka kuli DNA (ADN) ya Adamu yanduye amaze gukora icyaha.
Ariko nk’abakristu,ntitugatinye urupfu.Tujye twemera tudashidikanya na busa yuko abantu bose bapfa bakoraga ibyo Imana ishaka kandi batiberaga mu byisi gusa,izabazura ku munsi wa nyuma ikabaha ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Ni Yesu ubwe wabivuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.Aho kutabyemera cyangwa gushidikanya,dukore kugirango tubeho,tubifatanye no gushaka cyane Imana,kugirango izatuzure kuli uwo munsi utari kure.Roho idapfa yahimbwe n’umugereki witwaga Socrates utaremeraga Imana dusenga.

rwanamiza yanditse ku itariki ya: 22-04-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka