TMC avuga ko kuririmba urukundo bitavuze ko yasubiye mu byaha

Mujyanama Claude uzwi nka TMC wahoze muri Dream Boys, yasohoye indirimbo yise ‘Uwantwaye’ ivuga ku rukundo, ariko akemeza ko bitazamubuza gukora indirimbo zo guhimbaza Imana ndetse ko atasubiye mu byaha.

Ibyo yabitangarije mu kiganiro yagiranye na RBA, avuga ku muntu wabonye iyo ndirimbo akamubaza nimba yasubiye mu byaha.

Ati “Hari umuntu wanyandikiye kuri Instagram ambaza nimba nasubiye mu byaha kuko nakoze indirimbo ivuga ku rukundo rw’umukobwa, ariko kuririmba indirimbo zihimbaza Imana ntabwo byambuza kuririmba n’izindi.”

Yakomeje agira ati “hari abatekereza ko kuba narakoze indirimbo y’Imana no kuba nsangiza abankurikira ubuntu Imana yagize ku buzima bwanjye, bivuze ko ntazaririmba indirimbo z’urukundo. Iriya ni indirimbo yakoreshwa mu bukwe cyangwa se n’ibindi birori bitandukanye”.

Iyo ndirimbo ni iyo yakoranye na producer LickLick ukorera muri Leta Zunze Ubumwe za America, akaba ari iya mbere ashyize hanze nyuma yo gutandukana na Nemeye Platini mu itsinda rya Dream boyz.

Yayishyize ku rubuga rwe rushya rwa Youtube yise TMC Indatwa, akaba yavuze ko ari ho azajya atambutsa ibindi bihangano bye ndetse n’ubundi butumwa butandukanye ku bamukurikira.

TMC kandi yagiriye inama abahanzi bakiri kuzamuka mu muziki bari mu matsinda nk’umuntu wamaze imyaka 11 mu muziki awukorera mu itsinda.

Yagize ati “Burya kuba mu itsinda ni nko kuba mu rushako nubwo ntarashaka, hari bimwe wigomwa kugira ngo ugire aho uhuriza na mugenzi wawe. Ikindi ni uko hagomba kubaho ubushuti bushingiye ku kazi kugira ngo kagende neza, bibaye na byiza n’imiryango iramenyana bikabafasha mu buzima bw’akazi.”

TMC yavuze ko kuba yaratandukanye na Platini bitavuze ko bashwanye nk’uko bikekwa, ahubwo ari uko batahuje icyo bashaka mu buzima bw’ahazaza.

Platini aherutse gushaka umugore mu gihe TMC agiye kurangiza amashuri mu mezi abiri ari imbere, bombi bakomeje umuziki n’ubwo batandukanye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka