Mariah Carey yatandukanye n’inzu itunganya umuziki ya Jay-z

Nyuma y’impaka zikomeye zabaye hagati y’umuhanzi Mariah Carey na Jay-Z ufite inzu itunganya umuziki yitwa ‘Roc Nation’ nk’uko byagarutsweho n’ibinyamakuru bitandukanye, zatumye abo bahanzi batandukana nyuma y’imyaka bari bamaze bakorana.

Mariah Carey yatandukanye n'inzu itunganya umuziki ya Jay-z
Mariah Carey yatandukanye n’inzu itunganya umuziki ya Jay-z

Abo bahanzi bombi ngo baherutse guhura kugira ngo baganire ku hazaza h’umuziki wa Mariah nk’uko byatangajwe n’Ikinyamakuru ‘The Sun’ cyo mu Bwongereza, nyuma ibyo biganiro ngo ntibyagenze neza, ku buryo imikoranire y’abo bahanzi bombi yahise ihagararira aho.

Nyuma y’icyo cyemezo cyo gutandukana n’inzu itunganya umuziki ya Roc Nation, ubu inzu itunganya umuziki ya ‘Diva’ ngo ni yo irimo gukora ku mushinga wa ‘Album’ nshya ya Mariah Carey izaba yiganjemo indirimbo zo mu njyana ya ‘R&B’ (a “heavily R&B-influenced album”), ibyo ngo ni byo bituma abantu bibaza icyabaye hagati y’abo bahanzi bombi.

Carey yasinyanye amasezerano na Jay-Z mu 2017 nyuma yo gutandukana na Stella Bulochnikov, wahoze ari umujyanama we mu bijyanye n’umuziki (manager).

Umuntu utashatse gutangazwa amazina ariko wakurikiranye uko byagenze yabwiye Ikinyamakuru ‘The Sun’ ati “ Yarabisobanuye, avuga ko ntacyo bagikorana kandi ko uko ari ko kuva muri ‘Roc Nation’, ku mugaragaro, azatangaza ibyo kugenda kwe mu byumweru bike biri imbere. Biteye isoni, kuko abo bahanzi bombi bageze kuri byinshi bihambaye mu myaka bari bamaze bakorana. Ariko inama yabahuje vuba aha ntiyagenze neza”.

Yongeyeho ati “Mariah yari amaze igihe avugana n’abandi ba ‘managers’ mu bo yavuganaga nabo, ashobora kuba yarabonyemo uwo yumva amufitemo icyizere cyo kuba yakorana na we mu bikorwa ategenya mu gihe kiri imbere”.

Yaba Mariah Carey, yaba na Jay-Z nta n’umwe uragira icyo atangaza kuri icyo kibazo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka