Etienne Guitar yasohoye indirimbo atabariza isi

Umuhanzi umenyerewe mu gusubiramo indirimbo zacuranzwe n’abandi (Cover), Etienne Guitar, yasohoye indirimbo “Tabara isi” agamije gutabariza isi ngo ihinduke.

Etienne yasabye abatuye isi kurangwa n'urukundo
Etienne yasabye abatuye isi kurangwa n’urukundo

Etienne avuga ko yatekereje iyo ndirimbo nyuma yo kubona ukuntu ibyaha byiyongera ku isi abantu bakaba bagenda batakaza ubumuntu bwabo, ndetse ugasanga urukundo rwarakonje, ni bwo yafashe gitari ye aracuranga.

Yagize ati “Iyo urebye ibisigaye bibera kuri iyi si ugira ubwoba, ubugome buriganje, ubumuntu buri gukendera, birakwiye ko Imana itabara isi, urukundo rukagaruka mu bantu”.

Etienne avuga ko iyo ndirimbo ye idashingiye mu guhimbaza Imana, ahubwo ko igamije gukebura abatuye isi kongera bakikebuka kugira ngo isi ibe nziza.

Mu busanzwe uyu muhanzi yihebeye gusubiramo indirimbo z’abandi bahanzi akaba umwe mu bahanga mu gucuranga gitari, akaba avuga ko yatangiye no guhanga injyana ye.

Yagize ati “Ubu nanjye natangiye gukora indirimbo zanjye, byaje ubwo nari mfashe gitari yanjye ndi gucuranga mpita ntekereza uko abantu babayeho ntangira gushyira hamwe ibitekerezo, ni intangiriro kandi sinzasubira inyuma”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

hano kirehe umurenge wa mushikiri viyupi amafaranga yimperekeza twari twaroherejwe ngo tuyahabwe abayobozi umurenge n akarere barayazimije?
none twabuze aho tujyana ikirego?

munyehirwe vital yanditse ku itariki ya: 18-05-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka