Babo ni we wasimbuye Amalon muri 1K Entertainment

Nyuma y’uko Amalon avuye mu nzu ifasha abahanzi ya DJ Pius, izwi nka 1K Entertainment, yasimbuwe na Babo ku masezerano yo gukorana n’iyo nzu mu gihe cy’imyaka 3.

Babo
Babo

Babo ni umuhanzikazi usanzwe ukora umuziki ariko aba mu Budage ari na ho abana n’ababyeyi.

Kuri ubu ni we wasinyanye amazeserano na DJ Pius muri 1K Entertainment asimbura Amalon wari umaze igihe akoreramo.

Mu masezerano yasinywe, DJ Pius yavuze ko Babo azajya aza mu Rwanda kenshi kugira ngo abashe gukora nk’uko bigomba. Dj Pius yagize ati “Harimo ko azajya aza mu Rwanda kenshi gashoboka mu rwego rwo kubasha gukora umuziki ndetse no kuwumenyekanisha.”

Babo yamenyekanye mu ndirimbo yakoranye na Urban Boyz harimo Ich Liebe Dich na Turn up, kuri ubu yashyize hanze indirimbo nshya ari kumwe na The Ben yitwa Go low ikaba ari na yo ya mbere akoreye muri 1K Entertainment.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Dukwiye kwihangira burikimwe mubyo dushoboye tugaterimbere hamwe nigihugu cyacu

Eric yanditse ku itariki ya: 19-08-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka