Jennifer Lopez na Alex Rodriguez bamaze gutandukana
Nyuma y’aho bari bamaze iminsi bahakana ibyo gutandukana kwabo, umuririmbyi akaba n’umukinnyi wa filime, Jennifer Lopez na Alex Rodriguez, wamenyekanye cyane mu mukino wa Base Ball, bamaze kwemeza ko umubano wabo babanaga nk’umugore n’umugabo, n’ubwo bari batarasezeranye (fiancé couple) bawushyizeho akadomo.

Ubwo Jennifer Lopez yari mu kiganiro The Today Show, mu gitondo cyo kuri uyu wa 15 Mata 2021, yemeje ayo makuru.
Yagize ati “Ni byo, twasanze kubana nk’inshuti ari byo bitubereye, none ni byo dushaka gukomeza”.
Alex Rodriguez, nawe wari mu kiganiro yagize ati “Tuzakomeza gukorera hamwe, twe n’abana bacu, ndetse n’imishinga yacu yose”.
Lopez w’imyaka51 na Rodriguez w’imyaka 45, batangiye gukundana mu mwaka wa 2017, bambikana impeta y’urudashira imyaka 2 nyuma yaho.
Bivugwa ko bapfuye ku kuba Rodriguez yaracaga inyuma Lopez, ku cyamamare mu bijyanye no gutunganya imisatsi, Madison LeCroy, wabihakanye avuga ko we babana nk’inshuti zisanzwe.

Lopez na Rodriguez, bari babanje guhakana gutandukana kwabo nyuma y’aho inkuru kuri uko gutandukana itunguriye abana babo, bagahitamo kutabababaza.
Impanga Max na Anne b’imyaka 13, Lopez yababyaranye n’umuririmbyi w’icyamamare Marc Anthony, Natasha w’imyaka 16 na Ella w’imyaka 12, Rodriguez yabyaranye na Cynthia Scurtis
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
nawe uba uplofitiye mu kavuyo ukazana inyigisho za ba yohova
Jennifer Lopez ufite imyaka 52,yabanye n’Abagabo 5,udashyizemo abo yaryamanye n’abo batagira ingano.Aba Stars hafi ya bose niko babaho.Kardashian we yabanye n’abagabo barenga 10.Gusa ntabwo ubu ari ubuzima bwiza,nubwo baba bafite amafaranga menshi.Abantu benshi bahamya ko abantu bishimye nyakuri ari abantu bashaka Imana kandi bagakora ubushake bwayo,ntibibere gusa mu gushaka iby’isi.Abo nibo bazarokoka ku munsi w’imperuka,bakaba muli paradizo.