Alyn Sano arasaba Abanyarwanda kumushyigikira mu marushanwa ya ‘The Voice’

Alyn Sano ni we Munyarwandakazi ugeze mu cyciro cya semi finale (muri kimwe cya kabiri) mu marushanwa yo kuririmba ya The Voice, akaba asaba Abanyarwanda kumutora kugira ngo abe yakwegukana iryo rushanwa.

Kuri iki Cyumweru tariki 18 Mata 2021, Alyn arajya i Abidjan muri Côte d’Ivoire, aho iryo rushanwa rizabera mu cyiciro cya semi finale na finale ku itariki ya 24 Mata kugeza ku ya 1 Gicurasi 2021.

Iryo rushanwa rya The Voice ririmo kubera mu bihugu bivuga ururimi rw’Igifaransa, ubundi ryitwa The Voice Afrique Francophone.

Mu gutangira ryabereye muri Afrika y’Epfo mu mwaka ushize, kubera icyorezo cya Covid19 bituma rihagarara.

Mu cyiciro cya semi finale kigezweho Alyn ni we Munyarwandakazi uri mu bahatana 12 bahageze. Mu gutangira amarushanwa harimo abandi Banyarwanda batandatu (6) ubu akaba ariwe usigayemo wenyine.

Ayo marushanwa ya The Voice asanzwe aba, yahereya mu Buholandi agenda agera mu bihugu bitandukanye, ku mugabane wa Afurika akaba arimo kuba ku nshuro ya kabiri.

Abahatana ngo baririmba bwa mbere aba batoranya batabareba babateye umugongo (blind audition), aho uhindukiye ahesha amahirwe uhatana gukomeza, hahindukira abarenze umwe uhatana agahitamo uwo yifuza gukorana na we.

Alyn Sano asaba Abanyarwanda kumushyigikira bamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ze
Alyn Sano asaba Abanyarwanda kumushyigikira bamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ze

Kuri ubu harimo abahanzi b’abahanga mu kuririmba bane batandukanye harimo Charlotte Dipanda, Lokua Kanza, Nayanka Bell na Hiro, Alyn akaba yarahisemo gukorana na Lokua Kanza.

Alyn urimo gusaba Abanyarwanda kumushyigikira agira ati “Aho ngeze mu irushanwa nkeneye ubufasha bwanyu ngo ntsinde aya marushanwa, kunshigikira ni ukunkurikira ku mbuga nkoranyamba zanjye Facebook, Instagram na Twitter nitwa Aly Sano”.

Ibyiciro bisigaye bizaca kuri television ya Vox Africa ku itariki ya 24 Mata no ku itariki ya 1 Gicurasi 2021.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka