Babo uherutse gusinya muri ‘1k Entertainment’ yakoze indirimbo ya kabiri
Nyuma yo gukorana indirimbo ya mbere hamwe na The Ben, Babo yakoze indi ndirimbo yise “On you”.

Mu kiganiro na KT Radio, Babo yavuze ku buryo yamenye ko icyo yifuza kuzakora mu buzima ari ukuba umuhanzi ariko akaba yaragiraga isoni, yari umwana udakunda kuvuga ariko ababyeyi be bakaza kubimufashamo.
Yagize ati “Nkiri muto mfite imyaka 6 ni bwo namenye ko nshobora kuririmba, nararirimbye umuturanyi aranyumva ambwira ko ndirimbo neza, yanguriye guitar ndiririmbira mama wanjye ku munsi w’abamama. Ni aho byahereye”.
Yakomeje avuga ko ubu arimo gukorera muri 1k Entertainment iyobowe na Dj Oius, ariko bwa mbere akiza mu Rwanda yabanje gukorana na Nizzo wo muri urban boys.
Ati “Bwa mbere nza mu Rwanda nshaka gukora umuziki umuntu wa mbere twakoranye ni Nizzo n’ubu ni umwe mu bantu bamba hafi”.
Ku myaka 19, Babo yavuze ko afite indirimbo nyinshi n’imishinga ashaka gukorera muri 1k Entertainment, iyo yahise asohora agitangira yayikoranye na The Ben yitwa ‘go low’, ubu akaba yakoze iyo ari wenyine yise ‘on you’. Ikurikira ishobora kuba izitwa ‘I’m in love’ nk’uko bigaragara mu mashusho ya on you irangira.
Izi ndirimbo Babo arimo kuzisohora nta gihe kirekire giciyemo hagati ugereranyije n’ubwo mbere agikora nta nzu itunganya umuziki akorana nayo, aho wasanganga hacamo igihe kirenga umwaka ngo indi ndirimbo isohoke.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|