Video: Byinshi kuri Paul Ruregeya, umwe mu batangije Orchestre mu Rwanda

Ruregeya Neza Jean Paul ni umusaza ufite imyaka 84 y’amavuko. Atuye i Kanombe mu Murenge wa Nyarugunga. Ni umusaza wize ibijyanye no kuvura abantu kuko ari umuganga, ariko akaba yarakoze akazi gatandukanye bitewe n’uburyo yabayeho.

Paul Ruregeya
Paul Ruregeya

Paul Ruregeya yavukiye mu Karere ka Ruhango aho bita i Nyamagana akaba yarize amashuri abanza mu Byimana, yiga mu mashuri y’ubwarimu i Byumba, aza kwiga ubuganga aba uwo bitaga Assistant Medicale.

Akimara kurangiza yagiye gukorera mu Ruhengeri aza kwirukanwa mu buryo budasobanutse kubera imvuru za politike zari zihari icyo gihe, nibwo yagiye kubaza ikibazo cye mu Burundi kuko abakoroni bakoronizaga u Rwanda n’uburundi bari bafite icyicaro mu Burundi.

Ageze i Burundi ntiyabonye akazi yashakaga ariko yahawe akazi ko gukora mu biro no gucunga ibikoresho aho yakuye ubumenyi mu gucunga abantu n’ibintu bituma aba umunyarwanda wa mbere wayoboye super market ya mbere yageze mu Rwanda.

Abisobanura agira ati “icyo gihe nagarutse mu Rwanda nyobora (manager) wa super marche ya mbere mu Rwanda yitwaga Ari Rwanda mbikuye ku bumenyi nakuye i Burundi bwo gucunga abakozi n’ibintu”.

Nyuma y’aho Jean Paul Ruregeya yaje gukora akazi ko gufotora aba umunyarwanda wa mbere wazanye amafoto y’amabara mu Rwanda.

Yagize ati “bwa mbere nijye wazanye amafoto y’amabara mu Rwanda hari muri 74 nakoranaga n’uwitwa Benjamin nabikoze imyaka 6 twakoreraga hariya yafi y’ahahoze Trafipro muri iyi Kigali”.

Paul Ruregeya yabaye umunyamuziki gute?
Paul Ruregeya yakunze gucuranga cyane ubwo yabonaga umuhanzi Kolosay wari ukunzwe cyane muri icyo gihe yari uwo muri RDC, yari yaje i Brundi abazungu bakamwifotoreza, ibintu byari bitangaje bitewe n’uko abazungu banenaga abirabura cyane, byatumye akora bwa mbere kuri gitari.

Aho agarukiye mu Rwanda yatangiye kwiga gitari ndetse n’igicurangisho cyitwa accordeon kugeza ubwo umwe mu bapadiri babaga muri Christ roi abahaye ibyuma byo gucurangisha batangira kujya bahimba banacuranga.

Nibwo baje kwihuza n’abandi banyamuzika bashinga orchestre ya mbere yitwaga les Copins yarimo abacuranzi nka Makanyaga Abdul, Condo Gedeon, Karongozi Deo, Nonde Ali, Kitoko, Kijana Gabriel , Iryamabaje Sylvie, Mukamugema Felisita n’abandi.

Yagize ati “twatangiye dukora repetition dukora ibitaramo hirya no hino abantu baradukunda cyane, ku buryo iyo twabaga twacuranze nibura buri muntu yatahanaga nibura ibihumbi 2 by’icyo gihe”.

Uyu musaza Ruregeya avuga ko iyi Orchestre les Copins yari yaravutse tariki 30 Ugushyingo 1967 yaje gusenyuka mu 1977 mu kwezi kwa karindwi bapfuye kutumvikana kubera imikorere batumvikanagaho. Indirimbo za les Copins zizwi ni nka Rubanda ntibakakoshye yasubiwemo na Makanyaga Abdul.

Mu buzima busanzwe Ruregeya akunda umupadiri Eustashe Byusa wahimbye indirimbo nyinshi zirimo Salve Regina yaje guhindurwa n’umuhanzi Kabengera Gabriel akayita Umumararungu.

Ruregeya avuga ko Kabengera yayihinduye akayitura umutwara wo mu marangara Haguma, uyu mutware akaba yari yaramuhatse neza maze aramuririmbira.

Paul Ruregeya avuga ko mu mupira w’amaguru yikundira ikipe ya Kiyovu.

Paul Ruregeya asaba abakiri bato gukataza bashaka ibishya bagakomeza kuzamura umuziki nyarwanda kandi bakiga cyane kugira ngo babikore mu buryo bwuje ubuhanga.

Menya byinshi kuri Paul Ruregeya muri iyi Video

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nibe abantu batasazaga.Gusa nanjye nemera ibyo ijambo ry’imana rivuga yuko abantu bumvira imana bazazurwa ku munsi wa nyuma,bagahembwa ubuzima bw’iteka bazahora ari aba jeunes iteka ryose.

gahakwa yanditse ku itariki ya: 2-06-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka