‘Big Boss’ umenyerewe muri filime mu Rwanda yapfuye

Habanabashaka Thomas umenyerewe muri filime z’uruhererekane zinyuzwa kuri YouTube, akaba umuhanzi w’umuraperi warimo kuzamuka ndetse agakundwa kubera gutebya no gusetsa yapfuye.

Ni bakeya bari bazi amazina y’ukuri ye kuko benshi bamuzi nka ‘Big Boss’ w’umuhanzi, umucuruzi, umunyarwenya n’umukinnyi wa filime.

Inkuru y’incamugongo yamenyekanye mu rukerera tariki ya 6 Kamena 2021 ko Big Boss yapfuye aguye mu Byangabo mu Karere ka Musanze, bivugwa ko yazize indwara y’umutima yari amaranye iminsi kubera umubyibuho.

Big Boss w’imyaka 40 y’amavuko mu mwaka wa 2019 yari yatangarije Inyarwanda ko yifuza kuzamura ibiro kugera kuri 400 ndetse mu nzozi ze akaba ashaka guhura n’abahanzi b’ibyamamare.

Mu rugendo rwe rwo gushaka kumenyekana, yari yarinjiye muri filime zinyura kuri YouTube ndetse akaba yari afite iyo yatangije izwi nka ’Big Boss Series’.

Aho yari atuye mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Rugerero asize umugore n’abana batatu.

Abamuzi bavuganye na Kigali Today bavuga ko sosiyete nyarwanda ihombye umuntu wari wifitiye icyizere.

Hari uwagize ati "U Rwanda ruhombye umuntu wifitiye icyizere mu byo akora, kandi agiye akiri muto ku myaka 40 yari afite imishinga myinshi."

Big Boss apfuye atagenze ku ntego ye yo guhura n’icyamamare, umuraperi William Leonard Roberts II wamamaye nka Rick Ross.

Yari yaratangiye urugendo rwo kongera ibiro kugera kuri 400 agaca agahigo k’umuntu ufite ibiro byinshi ku isi.

Ni urugendo yari yaratangiye kuva muri 2019 ubwo yari afite ibiro 145 bivuye kuri 172 akaba yari yariyemeje gukomeza kubyongera.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Umuvandimwe Imana imwakire mubayo. gusa abasigaye turebereho twirinde umubyibuho ukabije kuko havamo indwara zikomeye zihitana ubuzima

hanimana luc yanditse ku itariki ya: 8-06-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka