Abahanzi n’ibyamamare Nyafurika bizihije umunsi wo kwibohora k’uwo mugabane

Ku bufatanye bw’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana (UNICEF) n’Umuryango mpuzamahanga wita ku biribwa (WFP), hakozwe umugoroba wo kwizihiza umunsi wo kwibohora kwa Afurika wasusurukijwe n’abahanzi n’ibyamamare bitandukanye bafite inkomoko muri Afurika.

Busiswe
Busiswe

Icyo gitaramo cyiswe ‘Africa Day Benefit Concert At Home’ cyatambutse mu buryo bw’ikoranabuhanga, cyateguwe kugira ngo hakusanywe inkunga yo gufasha abagizweho ingaruka n’icyorezo cya covid 19.

N’ubwo ku mugabane wa Africa ari ho hapfuye abantu bake ugereranyije n’indi migabane ku isi, icyo cyorezo kimaze guhitana abasaga miliyoni 3.49 ku isi, ku mugabane wa Afurika hamaze gupfa abangana 129, 317. Ariko ingaruka z’icyo cyorezo zigera ku bukungu, imibereho myiza ya Afrika nk’umugabane muri rusange.

Diamond Platnumz
Diamond Platnumz

Nk’uko Cyril Ramaphoza, Peresida wa Afrika y’epfo wafunguye icyo gitaramo yabivuze ati “Ingaruka z’icyorezo cya covid-19 zizakomeza kugaragara mu buzima bwa buri wese, ari yo mpamvu tugomba guhindura uburyo tubayeho kugira ngo dukomeze ubuzima dukurikiza amabwiriza yo kwirinda covid19”.

Bamwe mu byamamare byitabiriye icyo gikorwa harimo Davido (Nigeria), Tiwa Savage (Nigeria), Sho Madjozi (Afrika y’epfo), Sauti Sol (Kenya), Bebe Cool (Uganda), Nandy (Tanzania), Stoneboy (Ghana), Fally Ipupa (DR Congo), Zozibini Tunzi miss universe 2019, Angelique Kidjo (Benin), Diamond Platnumz (Tanzania), Trevor Noah (Africa y’epfo) na Burna Boy (Nigeria).

Angelique Kidjo
Angelique Kidjo

Perezida Paul Kagame na we yashimiye buri wese wifatanyije n’abateguye uwo munsi, anabasaba gukomeza kwirinda ati “Umunsi wa Afurica ushimangira ubumwe n’umurage w’umugabane wa Afurika. Umuti w’iki cyorezo ni ukwita kuri mugenzi wawe, ushobora gufasha uko ushoboye witanga mu miryango itandukanye ikorera ku mugabane wacu”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka