Israel Mbonyi yamaganiye kure abamubika

Inkuru ivuga urupfu rwa Israel Mbonyi yasakaye ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki 06 Kamena 2021 biturutse ku muntu wabishyize ku mbuga nkoranyambaga (YouTube), ariko uwavugwaga ko yapfuye yahise abivuguruza.

Israel Mbonyi ni umwe mu bahanzi bafite ibihangano binyura benshi
Israel Mbonyi ni umwe mu bahanzi bafite ibihangano binyura benshi

Ababitangaje bavugaga ko umuririmbyi Israel Mbonyi yitabye Imana mu buryo butunguranye, benshi bikaba byabagoye kubyakira.

Uwo muhanzi Israel Mbonyi bigaragara ko na we byamugezeho arumirwa, ahita abinyomoza mu butumwa yanditse ati “Ibi byari ngombwa koko? Business y’ama views imaze gutuma abantu bata ubunyangamugayo! Ku nshuti zanjye ndetse n’umuryango mugari unkunda, ndi muzima cyane kurushaho.”

Ibindi byamamare birimo Dj Pius, Aline Gahongayire, Sherrie Silver n’abandi, bamwihanganishije bavuga ko bari bakutse umutima.

Mbonyi yanenze abamubitse bagamije kubona ababasura benshi ku mbuga nkoranyambaga, mu gihe abazikoresha cyane cyane YouTube bamaze igihe banengwa kubera ibyo bashyiraho by’ibinyoma, batukana, cyangwa se bagashyiraho ibiteye isoni.

Inzego zitandukanye zirimo n’iz’itangazamakuru zikunze kugaragaza ko bene ibyo bitangazwa biteye ikibazo, izo nzego zikaba zikomeje gutekereza ku ngamba zihamye zo guhangana na byo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

narinababaye 2 ariko Imana ishimwe ubwo uri muzima

dushimimanagodelive yanditse ku itariki ya: 15-06-2021  →  Musubize

Nukuri umuntu wihanukiriye agakora igikorwa nkicyo cyogusakaza ibihuha aba arumugome akwiye guhanwa namategeko

Nicky geayn yanditse ku itariki ya: 8-06-2021  →  Musubize

umuntu wabitse Umuhanzi wacu rwose akwiriye gufungwa amezi 7 kuko ibyo yakoze akwiriye kubiryozwa

Anther yanditse ku itariki ya: 8-06-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka