Queen Cha abaye uwa gatatu usezeye ‘The Mane Records’

Umuhanzi Yvonne Mugemana uzwi ku mazina ya Queen Cha, abaye uwa gatatu usezeye inzu itunganya umuziki ya The Mane records nyuma ya Jay Polly na Safi Madiba.

Queen Cha
Queen Cha

Queen Cha amaze hafi umwaka wose nta ndirimbo ye wenyine asohoye, uretse gukorana indirimbo n’abandi bahanzi ‘collabos’, kandi iyo ishobora kuba ari yo mpamvu yatumye asezera kuri The Mane records.

Queen Cha wamenyekanye cyane mu ndirimbo yise ‘Umwe Rukumbi’ yagaragaje ibaruwa isesa amasezerano yari afitanye na The Mane records anayisangiza itangazamakuru.

Yatangiye gukorana n’iyo nzu y’umuziki muri 2018, ahahurira n’abandi bahanzi nka Safi, Jay Polly, Marina na Calvin Mbanda.

The Mane records yatangiye kugira ibibazo nyuma yo gutakaza umuhanzi Safi Madiba, wahoze aririmba muri Urban Boyz.

Queen Cha ariko, yashimiye iyo nzu itunganya umuziki ko yamufashije mu gusohora zimwe mu ndirimbo ze nka ‘Question’ no kumuha urubuga rwo kugaragaza impano ye mu muziki.

Queen Cha kandi azwi mu ndirimbo nka Winner, Ntawe Nkura, Baby Love n’izindi yagiye afatanya n’abandi bahanzi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

kbx uwo mukobwa yafashe icyemezo kizima ya olivier rubaya

hakizimana yanditse ku itariki ya: 8-05-2021  →  Musubize

uko iminsi ishira abahanzi badashoboye bagenda bivanamo uyu afite izina riruta ubushobozi bwe
azakore massage muri rayon

kalima yanditse ku itariki ya: 25-04-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka