Oscados yasobanuye uko byagenze kugira ngo abarimo Social Mula na Phil Peter bafungwe

Iradukunda Cyiza Oscar uzwi nka Oscados wakoze amashusho y’indirimbo “Amata” ya Phil Peter na Social Mula yasobanuye uko byabagendekeye igihe bafataga amashusho y’indirimbo ariko bikaza kubaviramo gufungwa.

Mu mpera za Werurwe 2021 nibwo Polisi yerekanye abantu 39 yafashe barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 barimo Phil Peter na Social Mula aho bariho bafata amashusho y’indirimbo. Barafunzwe kuko batari bubahirije amabwiriza.

Kigali Today yaganiriye na Iradukunda Cyiza Oscar wari uyoboye abafata amashusho asobanura uko byagenze.

Yagize ati “Ubusanzwe gufata amashusho biremewe ariko bisaba ko ubanza ukabisabira uburenganzira, hanyuma abaza kuba bari aho amashusho afatirwa bakipimisha Covid-19 ubundi mukabona gukora amashusho y’indirimbo (clip).”

Oscados yakomeje agira ati “Baradufashe baradusobanurira nyuma yaho tujya gusaba uruhushya, noneho dufata amashusho none nyuma y’ukwezi nibwo twarangije amashusho ajya hanze.”

Iyi ndirimbo yitwa “Amata” ya Phil Peter na Social Mula yakorewe amajwi na Producer Element, amajwi anozwa na Bob Pro.

Reba indirimbo Amata hano

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka