Miss Bahati yifurije umukunzi we isabukuru nziza mu magambo yuje urukundo

Miss Bahati Grace wabaye Nyampinga w’u Rwanda muri 2009 yifurije isabukuru nziza umusore witwa Murekezi Pacifique bitegura kurushinga.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, Miss Bahati yagize ati “Buri wese uzumva inkuru y’urukundo rwacu azakunda umugabo uri we, ibikorwa byawe byanteye guhinduka mu buryo bwiza kurushaho. Isabukuru nziza! Nishimiye kwitwa umugore wawe vuba cyane, ndagukunda bitagereranywa.”

Murekezi Pacifique yasabye Bahati Grace ko yamubera umugore umwaka ushize muri Gicurasi 2020, ariko gahunda yo gukora ubukwe igenda yegezwa inyuma kubera icyorezo cya Covid-19.

Ni kenshi Miss Bahati ashyira amafoto n’amashusho ya Murekezi ku mbuga nkoranyambaga bari kumwe bahuje urugwiro ndetse n’umuhungu we nk’umurwango. Bahati yashyize hanze amafoto ya Murekezi bwa mbere mu ntangiriro za 2019 avuga ko ari we watumye umwaka wa 2018 umubera mwiza. Ni na we musore wamenyekanye ko akundana na Bahati nyuma ya K8 Kavuyo batandukanye bakaba baranabyaranye umwana w’umuhungu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Reka yishime.Ubundi ni gake cyane umukobwa wabyaye abona umugabo.Miss Bahati yamaranye igihe kinini na Kavuyo,babyarana umwana.Kurongora umuntu wabyaye,babyita gucyura.Gusa n’ubwo ubusambanyi bukorwa na millions nyinshi z’abantu mu rwego rwo kwishimisha,bajye bibuka ko abasambanyi batazaba mu bwami bw’imana.Kwishimisha akanya gato ukora ibyo Imana itubuza,bikazakubuza ubuzima bw’iteka,ni ukutagira ubwenge nyakuli (wisdom).

bitariho yanditse ku itariki ya: 31-05-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka