Umukobwa byavuzwe ko yafungishije Davis D, Kevin Kade na Thierry yasabye imbabazi

Mu minsi ishize abantu batandukanye bumvise inkuru y’ifungwa ry’abahanzi Davis D, Kevin Kade ndetse na Thierry ufotora, icyo gihe byavugwaga ko bakurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana w’umukobwa ufite imyaka 17 (utaruzuza imyaka y’ubukure ukurikije amategeko y’u Rwanda).

Kayesu Shalon
Kayesu Shalon

Mu kiganiro uwo mukobwa witwa Kayesu Shalon Manzi yagiranye na ‘YAGO TV’ yasabye imbabazi abantu bose bisanze mu kibazo cye kuko barenganye nk’uko yabisobanuye, ndetse asaba n’imbabazi Abanyarwanda bumvise iyo nkuru, igatuma bamufata uko atari kuko ngo inkuru zagiye zitangazwa kuri icyo kibazo, ngo harimo izavuze ibintu uko bitari.

Ubundi Kayesu Shalon ngo ni umukobwa ufite imyaka 18 y’amavuko ndetse isaga kuko ngo yayujuje ku itariki 23 Ukuboza 2020, ubu akaba yiga mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye mu bijyanye n’ubukerarugendo.

Mu gihe abahanzi Kevin Kade, Davis D ndetse na Habimana Thierry bafatwaga n’Urwego rw’Ugenzacyaha (RIB), abantu batandukanye cyane cyane abafana b’abo bahanzi bavuze ko bafungishijwe n’uwo mukobwa witwa Kayesu Shalon, bitewe n’uko ngo afite Nyirarume ukomeye cyane muri Polisi y’u Rwanda, bityo akaba ari we watumye abo bantu bafungwa.

Kayesu yavuguruje ibyo byose byavuzwe, ndetse avuga ko hari n’abafunzwe nka Davis D atari anaziranye na we, kuko ubundi ngo yari inshuti isanzwe ya Kevin Kade, ariko kuko uwo Kevin Kade yabanaga Davis D mu nzu, ngo rimwe Kevin Kade yahamagaye Kayesu ngo aze amurebe mu rugo, ni uko yabonye Davis D, ntibanagira ibintu byinshi bavugana uretse kumubaza amakuru ye, n’aho atuye, ubundi ajya kuganira n’uwo Kevin Kade wari umuhamagaye.

Habimana Thierry we, kuko ngo asanzwe akora umwuga wo gufotora, yajyaga afotora Kayesu mu bihe bitandukanye kandi yari anaziranye na musaza we, ku buryo ngo na we yamufataga nka musaza we. Umunsi bafatwa n’inzego zishinzwe iperereza, ngo byakozwe na nyirarume wa Kayesu, wabwiye urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) ko babuze umwana.

RIB mu gukora akazi kayo, yagiye ishakisha abantu bahura n’uwo mwana w’umukobwa bahereye kuri Kevin Kade wari wamuhamagaye bwa nyuma. Abo bashinzwe ubugenzacyaha, ngo bamaze gufata Kevin Kade ngo bamusabye kubageza aho Kayesu ari kuko ngo bari bazi ko ahazi.

Ibyo ngo byahuriranye n’uko Kayesu Shalon yari yaraye kwa Habimana Thierry bitewe n’uko ngo bari bafitanye gahunda yo kumufotora, ariko burinda bumwiriraho amasaha yo guhagarika ingendo nijoro amugereraho kubera ingamba zo kwirinda Covid-19, dore ko Thierry uwo yari afite n’abandi bantu yari arimo afotora, mu gihe Kayesu yabaga arimo kuruhuka. Thierry ngo yafotoraga abo bakiriya bandi bityo bityo, biza kurangira abandi batashye Thierry asigarana na Kayesu bonyine.

Nyuma yo kubona ko amasaha yo guhagarika ingendo nijoro yabafashe, Thierry ngo yabwiye Kayesu ko ibyiza ari uko batahana n’amaguru kuko we atuye hafi y’akazi ke mu Mujyi, mu Karere ka Nyarugenge, kuko bitaba bigishobotse ko Kayesu agera iwabo i Kibagabaga. Nk’umukobwa Kayesu ngo yagize impungenge zo gutaha mu rugo rw’umusore, ariko ngo Thierry amubwira ko atagomba kugira ikibazo kuko ngo abana na mubyara we w’umukobwa ndetse n’undi w’umuhungu witwa Bobo, ni uko yemeye batahana iwe, kandi asangayo abo babyara ba Thierry yari yamubwiye ko babana.

Mu gihe bari bageze aho mu rugo kwa Thierry ngo Kayesu yicaranye n’abo babyara ba Thierry mu ruganiriro baganira, mu gihe Thierry we ngo yari mu cyumba atunganya amafoto yari yafotoye Kayesu kuko ngo yagombaga kuyatangaza(gupostinga) umunsi ukurikiyeho.

Bibaye nka saa sita z’ijoro ngo nibwo Kevin Kade yahamagaye Kayesu, ngo amubwira ko amukeneye mu birori bito bafite i Nyarutarama kandi ko babifitiye uburenganzira nta kibazo, Kayesu ngo yabanje kubyanga, ndetse na Thierry ngo akamubuza kugenda muri iryo joro ariko Kayesu birangira yemeye. Muri uko kwemera Kevin Kade yahise azana n’imodoka ngo aje kumufata, naho iyo modoka ngo yarimo n’Abapolisi baje gufata Kayesu. Nyuma yo kumenya ko uwo bari kumwe ari we Thierry, na we ngo abo bapolisi baramufashe ndetse na mubyara we Bobo n’ubwo we ngo yahise arekurwa vuba.

Nyuma y’igihe gito na Davis D nk’umuntu wabanaga na Kevin Kade, na we yarafashwe, bose ngo bajyanwa kuri sitasiyo ya RIB ya Nyamirambo, kuko byakekwaga ko abo basore uko ari batatu bagize ubufatanyacyaha mu gusambanya uwo mwana. Ngo bagiye gutanga ibizamini muri Laboratwari kugira ngo bimenyekane niba koko baramusambanyije. Ibyo bizamini ngo byaje gusohoka bigaragaza ko ngo batamusambanyije, bituma abo bari bafashwe n’urwego rushinzwe ubugenzacyaha bose bafungurwa.

Kayesu avuga ko asaba imbabazi abo bose kuko icyo kibazo cyagize ingaruka ku mirimo yabo basanzwe bakora, ndetse akazisaba n’umuryango we n’abandi bamufashe nk’indaya cyangwa ikirara kuko ngo uko bamufashe si ko ari. Asoza agira inama abana b’abakobwa kujya bamenya kugenzura inshuti bagendana kuko ngo hari ubwo icyitwa ‘ikigare’ kigukoresha ibintu bibi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 12 )

Sha ndumva ntacyo ubay 2 pole kbx

Irakoze sauveur yanditse ku itariki ya: 10-08-2021  →  Musubize

Numva agomba kwisubiraho aka reka uburara

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 2-07-2021  →  Musubize

umwana wa 18ans?ujya gucumbika mubasore saa 00h?hanyuma ngo byose byakozwe na nyokorome ufite izina rikomeye muri RiB?ngo batanze itangazo ko wabuze?
ndumiwe nonec mukobwa.nyokorome ukomeye iyo umubwirako wabuze imodoka igutahana kubera amasaha yari kugushakisha?ahubwo saba imbabazi abantu.kuko mukomeze uzagira 25

1994

cyubahiro yanditse ku itariki ya: 2-06-2021  →  Musubize

Ngo abantu bagufashe ko uri ikirara🤭🤭
Buriya se aho utaricyo nihe? Ngo kwifotoza uza postinge abandi bagataha ugasigara😳😳wabonaga bo ari injiji zitaha kare noneho. Cyokoze nsabiye ababyeyi bawe

Jojo yanditse ku itariki ya: 1-06-2021  →  Musubize

Ngo abantu bagufashe ko uri ikirara🤭🤭
Buriya se aho utaricyo nihe? Ngo kwifotoza uza postinge abandi bagataha ugasigara😳😳wabonaga bo ari injiji zitaha kare noneho. Cyokoze nsabiye ababyeyi bawe

Jojo yanditse ku itariki ya: 1-06-2021  →  Musubize

ibyo wavuga nibyo wasobanura byose si nshaka kugucira urubanza gusa ikigaragara nuko udatinya kandi utumvira ababyeyi bawe cyangwa abo M umuryango niba aliho uba bâti imyaka 17 ngo bibeshye,ni 18 nihahandi uretse igikuriro nabahungu,bagushuka ntunyumve,nabi aliko uli umwana niyo wagira 25 bukakwiriraho uli mu bagabo cyangwa abahungu,ntacyo bihindura uba witwa ikindi kintu uko bigaragara uli umukobwa mwiza aliko biriya aho uzajya hose bizajya biguherekeza buli gihe kandi ndetse ntanuzigera akwizera

lg yanditse ku itariki ya: 1-06-2021  →  Musubize

Inkoko yaraye mu gasozi ihinduka inkware!

Alias yanditse ku itariki ya: 1-06-2021  →  Musubize

Uyu mukobwa aravuga ngo arasaba imbabazi abantu bamufashe uko atari bakeka ko ari indaya cyangwa ikirara! Nonese ni ibihe bisobanuro by’ijambo ikirara? Njyewe ndumva ahubwo yari kuvuga ko asaba imbabazi ko uburara aburetse niba aribwo yari akibutangira nabo ubundi niba umuntu ufite ahantu hazwi abarizwa mu muryango we ahava akajya ahandi yabona bwije bati ngwino urare hano akemera, byagera saa sita bati ngwino ujye ahandi nabwo akemera, nge ndumva ari igisobanuro cyiza cy’ijambo ikirara! Abafite ibindi bisobanuro mwazambwire wenda njye naba mbyumva uko bitari. Thanks.

Patrick yanditse ku itariki ya: 1-06-2021  →  Musubize

Umwana nkuyu ni ikibazo kuriwe ndetse no kuri société yose! Urabona ukuntu ateza urujijo? Niba yararaye aho atagomba kurara cyangwa atabitangarije umushinzwe mugihe akiri kwa se bari kubuzwa niki gutaka umwana wabuze? Nanjye niko nabigenza! So ikirara kiti bwanyiriyeho... umva aha si iburayi cyangwa muri america aho abana bategeka ababyeyi ca bugufi witonde hari nibindi bizakubaho hanze aha si ahantu! Ibi babyita adolescence⁸ nigihe kibi sana kugicamo bisaba ubushishozi!

Luc yanditse ku itariki ya: 1-06-2021  →  Musubize

Yawe sha uwo mukobwa disi yarambabaje ukuntu yakwirakwiriye kumbuga nkoranya mbaga ngo ni indaya gusa Imana ishimwe ubwo ntacyabaye

KWIZERA Moses yanditse ku itariki ya: 31-05-2021  →  Musubize

Imana ishimwe ubwo ntacyabaye? igiki se ushaka kirenze kiriya? umwana w’ikirara urara aho abonye umuryango utabizi kugeza witabaje RIB, umwana w’umunyeshuri muri S4 utaha ku musore ngo bamubwiye ko hari n’undi mukobwa uhaba, byagera saa sita z’ijoro ngo hakaza abandi kumutwara mu birori atari yateguye akemera, ubwo ikindi ushimaho Imana ni igiki? Ko uwo munsi baje kumufata atarakora sex byonyine? Njye ndumva bibabaje nta mashimwe arimo kuko ari Imana ari n’ababyeyi be bose bararumbije nibihangane sibo bonyine!

Patrick yanditse ku itariki ya: 1-06-2021  →  Musubize

Niryari ababeshyera abandi bazajya bahanwa ? Baba depite mwatoye ntago bariga kuriki kibazo kimaze koreka benshi nibuka kera iyi mashine ipima uturemangingo itaraza umuntu yarakwangaga akaba akubeshyeye ko wamufashe kyngufu cg ko warugiye kubikora ...ugahita ufungwa ubu haribenshi barenganijwe gusa byose biterwa no kudahana ababeshyera abandi.

beth yanditse ku itariki ya: 31-05-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka