Aline Gahongayire aritegura gusohora ‘Album’ mu mpera z’uyu mwaka

Umuhanzikazi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Aline Gahongayire, yasohoye indirimbo “Hari impamvu pe” yanditse, akanasohora mu myaka 11 ishize.
Mu 2009 ni bwo Gahongayire yasohoye bwa mbere indirimbo “Hari impamvu pe”, irimo ubutumwa bukangurira abantu gushima Imana nubwo banyura mu bikomeye.

Aline Gahongayire
Aline Gahongayire

Iyi ndirimbo ifite amateka yihariye kuko ariyo ya mbere uyu muhanzikazi uri mu bubashywe mu muziki uhimbaza Imana, yasohoye indirimbo yiyandikiye.

Kuva icyo gihe yayigiriyeho umugisha ndetse izamura izina rye mu ruhando rw’umuziki uhimbaza Imana, aho ari umwe mu bubashywe kubera ibihangano bitandukanye yasohoye bigahembura imitima ya benshi.

Gahongayire yabwiye itangazamakuru ko nyuma y’imyaka 11 yasohoye iyi ndirimbo iri kumwe n’amashusho yayo nyuma yo kubisabwa n’abakunzi b’ibihangano bye.

Yagize ati “Indirimbo turirimba ntizisaza. Imicurangire ishobora gusigara inyuma ariko ijambo ry’Imana ntirisaza. Indirimbo yongeye kumbera nshya, kuko uko biri kose hari impamvu nyinshi zo gushimana Imana.’’

Yakomeje ati “Nabisabwe n’abantu benshi nanjye nsanga iri mu murongo ndimo wo kugwiza amashimwe. Nayikoze nyuma y’indirimbo nka ‘Ndanyuzwe’ navuga ko biri mu murongo umwe.’’

“Hari impamvu pe” yatunganyijwe mu buryo bw’amajwi na Santana mu gihe amashusho yayo yafashwe na PRAY VISUALS.

Gahongayire ubusanzwe akorera umuziki muri Kina Music kwa Producer Ishimwe Clement.

Yavuze ko indirimbo ye nshya yayikoze yamuhaye uburenganzira ndetse yanyuzwe n’uburyo yakoranye n’abantu bafatanyije.

Gahongayire ari gukora kuri album izaba iriho abahanzi batandukanye, ateganya kumurika muri uyu mwaka. Mu yindi mishinga afite harimo ijyanye n’ibikorwa by’ubugiraneza byo gufasha abatishoboye anyuza mu muryango wa Ndineza Foundation.

Aline Gahongayire yamenyekanye mu ndirimbo zirimo “Hari impamvu pe”, “Iyabivuze”, “Ndanyuzwe”, “Warampishe”, “Nta banga”, ‘‘Nzakomeza’’ n’izindi.

Uyu muhanzikazi yabonye izuba ku wa 12 Ukuboza 1986. Amaze gukora album zirindwi zirimo iyo yise “New Woman” aheruka kumurika ku wa 27 Ukwakira 2017.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ngo anezeze abafana? Ni byo Koko nabanezeze wasanga ari bo bihembo bye! Erega ahari amavuta haba hagaragara kuyaga! Sha njye ntabwo indirimbo zawe zijya zimfasha naho waririmba ute kuko nta mavuta nkubonamo! Nta tandukaniro hagati ya we na Marina njya numva keretse ibyo muririmba! Kandi na we yakora gospel. Ntabwo nshiye imanza ahubwo wisuzume urebe niba wowe uri mu nzira ijya mu rurembo rw’Imana

Najye yanditse ku itariki ya: 4-06-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka