Kigali Arena na Bruce Melodie basinye amasezerano y’ubufatanye

Kigali Arena, ihagarariwe na QA Venue Solutions Ltd, n’umuhanzi w’umunyarwanda Bruce Melodie, uhagarariwe na Cloud9 Entertainment Ltd, basinye amasezerano y’imyaka itatu agamije kwerekana Bruce Melodie nk’umwe mu bahanzi bakomeye muri Afurika hakiyongeraho no kugira Kigali Arena nk’inzu ikomeye ku mugabane wa Afurika yakira ibitaramo by’umuziki n’imyidagaduro.

Ubu bufatanye, bufite agaciro ka miliyoni 150 z’Amafaranga y’u Rwanda, bukubiyemo imyaka 3 yo kubona Bruce Melodie nk’ingingo y’ingenzi mu bitaramo bikomeye, imyiyereko itandukanye n’ubundi bwitabire, haniyongereyeho ko Bruce Melodie azagaragaza Kigali Arena ku rwego rw’amahanga nka hamwe mu hantu hakataraboneka hakira imikino ya siporo , ubugeni , imyidagaduro n’ibindi bitaramo. .

Ku ruhande rwayo, Kigali Arena na QA Venue Solutions Ltd bizafasha Bruce Melodie mu kugera ku ntego yihaye yo kuba umuhanzi w’icyamamare muri Afurika binyuze mu bufanye na we hamwe na Cloud9 Entertainment mu kugaragaza impano ye y’umuziki yaba mu Rwanda no ku mubumbe dutuye muri rusange.

Ku bijyanye n’ubu bufatanye, Kyle Schofield, Umuyobozi wa QA Venue Solutions, yagize ati : “Ubu bufatanye buri mu bigaragaza imikoranire ya hafi n’abahanzi n’ibikorwa (brands) by’Abanyarwanda bakiri kuzamuka mu kugira Kigali Arena inzu mu karere yakira ibikorwa by’imyidagaduro byose. Binyuze mu bufatanye bwacu na Bruce Melodie uhagarariwe na Cloud9 Entertainment Ltd, tuzakora ku buryo tuzasiga ibihe byiza bitazibagirana yaba ku banyarawanda ndetse n’abo mu karere dutuye muri rusange. Ubu bufatanye kandi ni ikimenyetso kigaragaza umurava wacu wo gufasha abategura ibirori n’abahanzi kugira ingengabihe y’ibikorwa bitandukanye byo muri Kigali Arena.

Ku ruhande rwa Bruce Melodie na we yagize ati : “Inzozi za buri muhanzi ni ugukura, bikaba cyane cyane iyo habayeho imikoranire hagati ya brands zihuje ibitekerezo. Kigali Arena ni brand ikomeye guhera ubu nzajya nita mu rugo. Ndashima cyane abampagarariye n’abahagarariye Kigali Arena batumye ibi byose bibasha kuba. Ntegerezanyije amatsiko kugirana ibi bihe byiza n’abafana banjye hano hantu hadasanzwe tunizera ko iki cyorezo nikirangira tuzahura tukagira ibirori tukizihirwana. Ni ishema rikomeye kujyana igihugu cyanjye na Kigali Arena aho ngiye hose mu bice bitandukanye byose by’isi.."

Byinshi kuri Kigali Arena

U Rwanda rwakomeje guhabwa umwanya wa kabiri mu bihugu bizwi cyane muri Africa mukwakira inama n’ibirori mpuzamahanga na ICCA (International Congress and Convention Association) , Kigali Arena yahawe ibihembo bitandukanye n’imwe munzu zakataraboneka z’u Rwanda.

Yafunguwe k’umugaragaro mukwa 8 2019 ihagararirwa na QA Venue Solutions,inzu mberabyombi ya Kigali Arena mubyo yakiriye harimo, igitaramo cy’icyamamare munjyana ya R&B Ne-Yo cyitabiriwe cyane hamwe na FIBA Afrobasket 2021 Regional Qualifiers.

Iyi Arena itangaje ifite imyanya 10,000 y’ibyicaro ishobora kwakira ibitaramo biri live, imikino ya siporo, imideri, amafunguro rusange, amamurikagurisha n’ibindi byinshi. Iyi Arena kandi ifite ibyumba by’inama bisanzwe n’ibyabanyacyubahiro. Kubwo gufasha ubugeni n’ubuhanzi, Kigali Arena n’icumbi ry’ibirori by’Africa na siporo .

Muri 2020, QA Venue Solutions Rwanda yasinye amasezerano na guverinoma y’u Rwanda ku micungire ya Kigali Arena.

Byinshi kuri Cloud9 Entertainment

Cloud9 Entertainment ni company y’itumanaho ireba cyane kw’itangazamakuru, imyidagaduro no guhanga udushya. Ikipe ikomeye n’uburambe ifite, iharanira kubaka brands zikomeye no kuziteze imbere , yaba hano murogo no mumahanga.

Mubikorwa biherutse , Cloud9 yasinyishije Bruce Melodie, umwe mu byamamare ubu mu Rwanda igamije guhuza ibihangano bye no kubiteze imbere yaba mu Rwanda no mu ruhando rw’amahanga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka