Barack Hussein Obama yamenyekanye cyane nk’umwirabura wa mbere ufite inkomoko mu gihugu cya Kenya wayoboye Leta Zunze ubumwe za Amerika, kuva mu mwaka wa 2009 kugeza mu mwaka wa 2017.
Amakuru akomeje kuvugwa ko uwahoze ari umukunzi wa Safi Madiba yaba yarabonye undi mukunzi mushya akaba ari umuproducer witwa Sano Panda.
Indirimbo ‘In Da Club’ y’umuhanzi Curtis James Jackson III wamamaye ku izina ry’ubuhanzi rya 50 Cent yinjiye mu mubare w’indirimbo zimaze kurebwa inshuro nyinshi.
Nyuma y’amaojongora yakozwe n’akanama nkemurampaka, Umunyarwanda Mike Kayihura ari mu bantu 10 bari guhatanira amahirwe yo gutwara igihembo cya RFI Prix Decouvertes.
Umuhanzi Alyn Sano yahakanye ko yaba yararirimbiye umusore bakundana mu ndirimbo ye nshya yise ‘Joni’ yamaze kugera hanze iherekejwe n’amashusho.
Tshala Muana, umuhanzikazi w’icyamamare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DR Congo), yafashwe n’abashinzwe umutekano avanwa iwe ku wa mbere tariki 16 Ugushyingo 2020 nk’uko byemezwa n’ushinzwe ibikorwa bye.
Mu myaka mike ishize, hagiye hagaragara abahanzi batandukanye bo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba binjira mu nzego z’ubuyobozi, bamwe bakaba Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko.
Umuhanzi Platini P uherutse gushyira hanze indirimbo ye nsha yitwa ‘Atansiyo’, yagaragaye ku mafoto ari kumwe na Shaddyboo, avuga ko abantu bamuvuga uko atari.
Umuhanzikazi Rihanna ni we muririmbyi w’umugore ukize cyane ku isi, nk’uko urutonde rw’igitangazamakuru Forbes ruherutse kubyerekana.
Wentworth Miller yatangaje ko kubera impamvu ze bwite, ahagaritse gukina muri filime y’uruhererekane yakunzwe n’abatari bake ku isi ‘Prison Break’, aho yakinaga yitwa Michael Scofield.
Umunyafurika y’Epfo Kgaogelo Moagi wamenyakanye nka Master KG mu ndirimbo yakoze yitwa “Jerusalema” yahawe igihembo cya MTV Europe Music Award.
Dr Muyombo Thomas, wamenyekanye mu muziki nka Tom Close, yakoze ubukwe na Tricia Ange Niyonshuti mu kwezi k’Ukuboza 2014. Ni ubukwe bwitabiriwe n’imbaga y’Abanyarwanda, kandi bwandikwa mu bitangazamakuru byinshi mu gihugu no hanze.
Abagize Itorero Iganze Gakondo batangaje ko igihe kigeze ngo Abanyarwanda bagishidikanya ko indirimbo n’imbyino gakondo ziryohera isi yose babibone, ndetse babe umusemburo wo kuzikundisha abandi.
Umuhanzi Edouce Softman yatangaje ko ashima uburyo Producer Element yazanye umwihariko mu muziki Nyarwanda. Ibi yabivuze mu gihe hashize iminsi mike umuhanzi Lil G we avuze ko Producer Element nta gishya yazanye, ahubwo akora indirimbo zijya gusa.
Bagenzi Bernard, ufite inzu itunganya umuziki yitwa ‘Incredible Records’, yavuze kugeza n’ubu atazi impamvu itsinda rya Active bakoranye akabazamura mu ruhando rwa muzika nyarwanda, ryahisemo kujya gukorera muri ‘Infinity Records’ ntacyo bapfuye.
Sano Patrick ni umwe mu bakora umuziki mu Rwanda wemeza ko yabitangiye mu mwaka wa 2007, akaba yarakoranye n’abantu benshi batandukanye b’ibyamamare hano mu Rwanda.
Umuhanzi Mexance Irakunda yaririmbye indirimbo yise “Niyibigena” agamije kwigisha abantu bose ko nta muntu uhitamo ubuzima avukiramo kandi ko ubuzima buhinduka igihe cyose bitewe n’uko umuntu yabukoresheje.
Bwa mbere umuhanzi Diamond Platnumz yavuze uko nyina yarwaye mu mpera za 2013 kugenda bikamunanira.
Mu rwego rwo kuguma kuba ku isonga mu baraperi bo nu Rwanda, umuhanzi Jay Polly aratangaza ko agiye kubaka studio ya mbere muri iki gihugu izaba ikora indirimbo mu buryo bw’amashusho (Video) ndetse n’iz’amajwi (audio).
Ubwo yari ari mu kiganiro cya Buracyeye cya KT Radio, umuhanzi Muchoma Mucomani apfukamye azamuye amaboko asaba imbabazi abantu bababajwe no kuba mu ndirimbo ye ‘Ni Ikibazo’ yaragaragaye ashwanyaguza Bibiriya, akayitwika akanayihamba.
Hari amafoto amaze iminsi acicikana agaragaraho Miss Hirwa Honorine n’umuhanzi Bruce Melodie, agaragaza bombi barebana akana ko mu jisho, ndetse hari n’agaragara Bruce Melodie asa n’utera ivi asaba Honorine ko bashyingiranwa nka bimwe umusore akorera umukobwa ashaka ko azamubera umugore.
Kwandika indirimbo biri mu byinjiriza amafaranga abazandika, bikarushaho iyo babasha kuzigurisha ziri mu majwi.
Mu Rwanda harimo kuba amarushanwa y’ubwiza azahitamo umukobwa uzahagararira u Rwanda muri Nigeria mu marushanwa ya Miss Africa Calabar.
Bugingo Bonny uzwi nka Junior Giti mu gusobanura filime, asanga uyu mwuga akora ari umwe mu myuga yiyubashye kandi ihemba neza, ariko kugira ngo ubigereho, bisaba kumenya icyo Abanyarwanda bashaka.
MPC Padiri utangiye kwamamara mu muziki w’u Rwanda, agiye gushyira hanze indirimbo yakoranye na Sergent Major Robert wamamaye ku izina rya Sergent Robert kubera morale ye n’indirimbo ze zikundwa na benshi.
Umuhanzi Uwimana Francis ukoresha izina rya Fireman mu muziki, ngo ahora ababazwa no kuba adafite umuntu n’umwe yita uwo mu muryango we cyangwa mwenewabo, kuko benshi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Umuhanzi Itahiwacu Bruce, uzwi nka Bruce Melodie, yinjiye mu njyana gakondo atari amenyereweho, avuga ko agiye gukora indirimbo nyinshi zibyinitse Kinyarwanda.
Umuhanzi Safi Madiba, yongeye kwisuganya asubira muri studio akora indirimbo yise ‘Sound’, nyuma yo kugira ibibazo by’urushako byatumye aba nk’uhagarika imishinga ye y’umuziki.
Umuraperi Uwimana Francis wamenyekanye nka Fireman avuga ko kuba umuntu uzwi bituma ikintu kibi akoze kigaragara nabi cyane kurusha abandi, akavuga ko yiteguye gutanga ibishoboka byose ngo abeho ubuzima busanzwe adafatwa nk’icyamamare.
Umuhanzi wa hip hop Amag The Black, yagaragaje kutishimira abahanzi baharaye umuco wo kuririmba indirimbo yita ko zishishikariza abantu kwishora mu ngenso z’ubusambanyi, akavuga ko abahanzi bahisemo inzira yo koreka urubyiruko.