Iteramakofe: Gukorera mu mucyo no kujyana n’icyerekezo cy’Igihugu mu bizibandwaho n’ubuyobozi bushya bwa RBF
Komite Nyobozi nshya y’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Iteramakofe mu Rwanda, iheruka gutorwa ivuga ko izibanda mu gukorera abanyamuryango ishyira imbere imiyoborere myiza ndetse ikanibanda mu gusigasira impano ziri muri uyu mukino.

Ibi byatangajwe na Ntwari Bashir uheruka gutorwa mu matora yabaye tariki 30 Kamena 2025, aho ubwo bahuraga n’abanyamuryango tariki 1 Kanama 2025 yavuze ko barajwe ishinga no guteza imbere uyu mukino ariko haherewe ku miyoborere myiza ndetse no kuzamura no gusigasira impano ziri mu iteramakofe.
Ati" Mbere na mbere ni imiyoborere myiza, kubaka uburyo bw’imikorere no gushyiraho amategeko asobanutse buri wese ashobora gukurikiza, tutarengera amakipe gusa ahubwo tunarengera abakinnyi n’ahazaza habo bari kuzamuka. Byose bizajyana n’umurongo Minisiteri ya Siporo iri gushyiraho ndetse no kuzamura impano ku rwego mpuzamahanga zikagera kure hashoboka."
Ibi kandi ngo bizajyana no kujyanyisha iteramakofe mu Rwanda n’icyerekezo cyo kugira u Rwanda igicumbi cy’imikino hakirwa amarushanwa mpuzamahanga no kugira abakinnyi beza.
Ati "Tuzareba uko duhuza n’ibyo Minisiteri ya Siporo iri kugerageza gukora mu Rwanda bijyanye n’icyerekezo 2050 aribyo kugira u Rwanda igicumbi cy’imikino, twakira amarushanwa mpuzamahanga no guteza imbere impano no kureba uko twagira bamwe mu bateramakofe beza ku rwego mpuzamahanga. "
Ntwari Bashir kandi yakomeje avuga ko kimwe mu byihutirwa bashyize imbere harimo ko amakipe agomba kuzuza ibyangombwa bisabwa n’amategeko mu gihe kandi hazibandwa mu gutegura abakinnyi haherewe hasi.
Ati" Icyo dushyize imbere ni ukuba amakipe yakuzuza ibyangombwa bisabwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere hanyuma tugashyiraho uburyo bwo gutegura abakinnyi duhereye hasi kuko ntabwo dushaka kugira urwego dusimbuka, dushaka guhera hasi kandi nkurikije ibyo nabonye dufite abateramakote bafite impano, bagera ku rwego mpuzamahanga igihe bategurirwa inzira zo kunyuramo zihereye hasi ariko intego ari ukugera ku rwego rwo hejuru."
Uretse Ntwali Bashir wabaye Perezida kandi, Asmini Emma yatorewe kuba Visi Perezida wa mbere ushinzwe imari n’ubutegetsi, Fabrice Ntwali aba Visi Perezida wa kabiri ushinzwe tekinike, Ingabire Joseline agirwa umubitsi mu gihe Deogrstias Wasswa yabaye Umunyamabanga Mukuru.
Ishyirahamwe ry’Umukino w’Iteramakofe mu Rwanda riteganya ko hari amarushanwa azategurwa mu mpera z’umwaka wa 2025 mu gihe rivuga ko hirya no hino mu gihugu, mu bihe bitandukanye hazajya hategurwa amarushanwa mu rwego kugeza umukino ku bantu bose.



National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|