Umunsi wa Rayon Sports: Itike yo hejuru izagura miliyoni ebyiri - Frw

Ikipe ya Rayon Sports ikomeje kwitegura ibirori by’Umunsi w’Igikundiro (Rayon Day), yashyize hanze ibiciro byo kwinjira aho itike ya menshi igura miliyoni 2 Frw mu gihe iya make ari 3000 Frw.

Tariki 15 Kanama 2025, ni bwo hazaba umunsi ngarukamwaka wa Rayon Day, wo kugaragariza abafana uko umwaka utaha iyi kipe iwiteguwe. Kuri uwo munsi, Rayon Sport izakina umukino wa gicuti na Young Africans SC yo muri Tanzania mu mukino wahawe izina rya ’GROUP STAGE GAME’ cyangwa se umukino w’amatsinda.

Ibi birori bizabera muri Stade Amahoro, kwinjira ni 3000 Frw na 5000 Frw muri Upper na low Bowls, abazicara muri Classic seats ni 15.000 Frw, VIP ni 30.000 Frw naho VVIP ni 100.000 Frw. Indi myanya ni Executive Seat ya 150.000 Frw na SkyBox ya 2.000.000 Frw.

Uyu munsi w’Igikundiro, mu busanzwe urangwa n’ibirori birimo kwerekana abakinnyi, abatoza, abaterankunga, kumurika imyambaro mishya ndetse no gukina umukino wa gishuti ndetse n’ibitaramo by’abahanzi batandukanye.

National Football League

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka