RDF yashyize umucyo ku barimo abanyamakuru b’imikino bafunzwe
Kuri uyu wa Kabiri, Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda(RDF) bwatangaje ko Ubushinjacyaha bwa Gisirikare bukurikiranye mu butabera, aba ofisiye babiri hamwe n’abasivile 20 bakurikiranweho ibyaha birimo ubufatanyacyaha mu gukoresha umutungo wa Leta icyo utagenewe.

Iri tangazo rivuga ko aba bose ibyaha bacyekwako aribyo ubufatanyacyaha mu kwakira no gutanga inyandiko utemerewe no gukoresha umutungo wa Leta icyo utagenewe, byose bijyanye n’uburyo haguzwe amatike y’indege kuri konti ya Minisiteri y’Ingabo mu buryo bunyuranyije n’amategeko, bityo ko nk’uko biteganywa n’itegeko, abasivile iyo bakoranye icyaha n’abasirikare bakurikiranwa n’ubutabera bakaburanishwa n’Inkiko za Gisirikare.
Bivugwa ko abafunzwe bakurikiranweho, ibyaha bifitanye isano n’ikipe ya APR FC, aho ngo ibi byose byakozwe ubwo yajyaga gukina i Cairo mu Misiri na Pyramids FC, umukino wo kwishyura w’ijonjora rya kabiri rya CAF Champions League 2024-2025 , muri Nzeri 2024.
Mu bakurikiranwe harimo abanyamakuru b’imikino babiri bari mu bajyanye na APR FC mu Misiri icyo gihe aribo, Rugaju Reagan ukorera Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru( RBA) ndetse na Ishimwe Ricard ukorera Radio ya SK FM mu gihe kandi hanarimo Umuvugizi w’abafana biyi kipe uzwi nka Jangwani bose batawe muri yombi mu bihe bitandukanye.
Itangazo ryose
ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU
REF: RDF/DPA/A/10/05/2025
Kigali, 5 Kanama 2025
Ubuyobozi bwa RDF buramenyesha ko Ubushinjacyaha bwa gisirikare bukurikiranye mu butabera ofisiye 2 ba RDF hamwe n’abasivile 20; bakurikiranwe ku byaha bakekwaho bakoranye n’abo ba ofisiye.
Aba bose bafunzwe by’agateganyo n’Ubushinjacyaha bwa gisirikare ku byaha bakekwaho bikurikira:
1.Ubufatanyacyaha mu kwakira no gutanga inyandiko utemerewe
2.Ubufatanyacyaha mu gukoresha umutungo wa Leta icyo utagenewe
Ibyaha bakurikiranweho bijyanye n’uburyo haguzwe amatike y’indege kuri Konte ya Minisiteri y’Ingabo mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Nkuko biteganywa n’Itegeko, abasivile iyo bakoranye icyaha n’abasirikare bakurikiranwa n’ Ubutabera bakaburanishwa n’Inkiko za gisirikare.
Umusozo.
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|