
Byose byatangiye ku wa 16 Ugushyingo 2024, ubwo izari inzozi zari zimaze imyaka hafi itanu ku ba-Rayons zabaga impamo, hakagaruka abo bita abasaza b’ikipe biganjemo abayiyoboye mu myaka itandukanye nyuma y’imyaka ine babwiwe ko nta wemerewe kuyegera n’inzego zarimo Minisiteri ya Siporo n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), ahubwo icyo gihe mu Ukwakira 2020 hashyirwaho Uwayezu Jean Fidele watowe nka Perezida ariko akamara imyaka ine bamwe batamwemera, bavuga ko ntaho bari bamuzi muri iyi kipe mbere.
Ugushying, 2024, kwasize Twagirayezu Thaddée atorewe kuba Perezida w’Umuryango wa Rayon Sports, hanashyirwaho izindi nzego ziganjemo amazina akomeye muri uyu muryango zirimo n’urwiswe urw’ikirenga ariko rwaje kuba Inama y’Ubutegetsi. Batorwa bari bafitiwe ikizere cyo kugeza ikipe kure mu ntsinzi zo mu kibuga ariko nanone hitezwe ko hatazasubirwamo amakosa yari yarakozwe mu myaka ya za 2019, 2020 yatumye bashyirwa ku ruhande, nta kwegera iyi kipe bihebeye.
Aya matora yakozwe mu buryo bwakwitwa irengayobora kuko mbere yayo Rayon Sports yari ifite itegeko rigena ko umunyamuryango witabira inteko rusange ari amatsinda y’abafana(Fan Clubs) zagombaga kuba zihagarariwe aho kuba umuntu ku giti cye, gusa kuri iyi nshuro riza gukurwaho ibyatumye noneho aba bahoze bayiyobobora nabo bemererwa kwitabira Inteko rusange nk’abanyamuryango ndetse bakaniyamamaza, ariko byose bihawe umugisha n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere rwari runahagarariwe.
Hakurikiyeho kutumvikana ku muntu uhagarariye Umuryango mu mategeko hagati ya Paul Muvunyi na Twagirayezu Thaddée
Nyuma yo kujyaho ku inzego zagombaga kuyobora Umuryango wa Rayon Sports, basabwe gukora no kunoza amategeko shingiro avuguruye agenga umuryango umunsi ku wundi ndetse anagaragaza inzego zawo n’inshingano zazo, aho icyo gihe hashyizweho itsinda ryari ririmo Murenzi Abdallah, Me Jean Bosco Nubumwe, Me Olivier Karangwa na Ignace Havugiyaremye. Ibyo bakoze kuri aya mategeko, aba babisonuriye abitabiriye Inteko Rusange idasanzwe yabereye i Nyarutarama tariki 2 Gashyantare 2025, maze nabo bemeza ayo mategeko shingiro yari avuguruye.
Amategeko shingiro yari avuguruye abanyamuryango basobanuriwe bakanayemeza, yagenaga ko Paul Muvunyi mbere y’iyo Nteko rusange wayoboraga icyitwaga Urwego rw’Ikirenga ariko kuva uwo munsi rwabaye Inama y’Ubutegetsi, ariwe uhagarariye umuryango mu mategeko. Ibi byari byashyizwe muri aya mategeko ntibyari bikurikije andi agenga imiryango yigenga kuko avuga ko umuyobozi w’umuryango ariwe uwuhagararira mu mategeko, ibivuga ko yagombaga kuba Twagirayezu Thaddée.
Nyuma yo gushyiraho aya mategeko shingiro y’umuryango akanemezwa, nk’uko bigenda no ku yindi miryango yoherezwa mu Rwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere akaba arirwo ruyemeza bwa nyuma mbere y’uko atangira gukurikizwa. Ibi nibyo Rayon Sports yakoze ariko agezeyo, uru rwego rusanga uko biteganywa atari ko bimeze kuko rwababwiye ko niba Twagirayezu Thaddée ariwe muyobozi w’umuryango nk’uko bimeze ari nawe ugomba kuba awuhagarariye mu mategeko ndetse rubasaba ko asubirwamo iyo ngingo igahindurwa.
Umushinga wo gushakira Rayon Sports iterambere nawo wagonganishije Twagirayezu Thaddée n’uruhande n’Inama y’Ubutegetsi rusa nk’uruwufite mu biganza
Nyuma yo kubwirwa ko umuyobozi w’umuryango ariwe ugomba kuba anawuhagarariye mu mategeko, byari bivuze ko ibikorwa byose byawo bigomba guhagararirwa na Twagirayezu Thaddée, haba guhagararira imishinga yose wakora, gusinya ku mpapuro zitandukanye ndetse n’ibindi bikorwa birebwa n’umuryango mu gihe Inama y’Ubutegetsi iza yunganira cyangwa ibaza ibisobanuro, inakorana bya hafi n’abayoboye umuryanho igihe bikenewe ku ngingo zitandukanye, ariko ubuzima bwa buri munsi bw’umuryango burebwa n’uwuhagarariye mu mategeko n’abamufasha.
Ibi byabumiye ku mirari, bihura n’umushinga aba basaza(Barimo na Twagirayezu Thaddée) bagaruka muri Rayon Sports bari bafite wo kuyishakira iterambere rirambye, binyuze mu kuyishakira amikoro bakora kompanyi, aho wari uri gutegurwa na Murenzi Abdallah afatanyije na Dr Emile Rwagacondo basanzwe bari mu Inama y’Ubutegetsi, isa nk’itavugarumwe na Komite Nyobozi iyobowe na Twagirayezu Thaddée. Mu gihe amategeko ateganya ko ibikorwa byose by’umuryango bihagarariwa n’Umuyobozi w’Umuryango, kuri iyi nshuro byongeye kuba ibitandukanye ahubwo mu ikorwa ry’umushinga hagaragazwa ko Kompanyi ihagarariwe na Perezida w’Inama y’Ubutegetsi ariwe Paul Muvunyi.
Nyuma yo kubona ko bigenze gutyo, Kigali Today yamenye ko Twagirayezu Thaddée yongeye kubibutsa ko n’uwo mushinga ariwe ugomba kuwuyobora avuga ko ikireba umuryango cyose, gihahararirwa n’uwuhagarariye mu mategeko, ibintu ariko abo ku ruhande rw’Inama y’Ubutegetsi batigeze bumva ngo bishimire kuko bo batekereza ko aribo bagomba kuba bari ku ruhembe rwawo. Nyuma y’ibi habayeho gusa nk’aho iby’umushinga bibaye bihagaze hakitabwa kuri Rayon Sportsn Day 2025 nubwo hari bamwe bo mu Nama y’Ubutegetsi bumvaga ko aribo bawuhagariye bityo bakomeza, TwagirayezuThaddée nawe agakomeza gutegura uyu Munsi w’Igikundiro.
Mu kugaragaza ko umushinga ufitwe n’Inama y’Ubutegetsi, ku wa tariki 29 Nyakanga 2025, yasohoye itangazo yageneye abanyamuryango n’abakunzi ba Rayon Sports ibabwira kp watangiye gukora bityo nabo bagomba kwiyandikisha. Nka kimwe mu bikorwa bya Rayon Sports, cyakabaye gisinywaho n’uhagarariye umuryango mu mategeko akaba n’umuyobozi wawo, kuri iri tangazo ntabwo ariko byagenze dore ko ryasinyweho na Murenzi Abdallah, akaba umunyabanga w’Inama y’Ubutegetsi ndetse na Perezida wayo Paul Muvunyi.
Kigali Today yamenye ko kandi, ubu mu muryango wa Rayon Sports hari gukoreshwa kashe ebyiri kuko iyakoreshejwe kuri iri tangazo ryashyizwe hanze n’Inama y’Ubutegetsi atariyo isanzwe ikoreshwa n’Umuryango. Ibi kandi bikaba byanahuzwa no kuba kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru, Rayon Sports ku mbugankoranyambaga isanzwe ikoresha, nta hantu yari yakarishyize, byose bigaragaza guhangana kuziguye kuri mu buyobozi bwa Rayon Sports.

Ntabwo byasize mu kibuga
Igisa nk’ihangana riri mu buyobozi ntabwo ryasize mu kibuga kuko naho hari ingingo nyinshi zitumvikanwaho n’abavuga rikijyana muri Rayon Sports. Ku ikubitiro iza ry’umutoza Afahmia Lotfi ntabwo ryumviswe neza na Perezida Twagirayezu Thaddée , gusa nk’uko amakuru Kigali Today yamenye mu bihe bitandukanye abivuga, mu rwego rwo kurenzaho no kutiteranya bisanzwe muri iyi kipe, yemera gusinyisha uyu Munya-Tunisia watozaga Mukura VS wazanywe n’uruhande ruyobowe na Visi Perezida Muhirwa Prosper.
Kimwe mu bigaragaza ko Twagirayezu Thaddée atemera uyu mutoza ni uko ubwo tariki 29 Nyakanga 2025 yaganiraga na RadioTV10 yavuze ko nubwo tariki 27 Nyakanga 2025 batsinze AS Muhanga 4-0 mu mukino wa gicuti ariko atanyuzwe n’imitoreze kuko abakinnyi birwanyeho.
Ati"Navuye i Muhanga ntameze neza, ntabwo nishimye. Amayeri yo mu kibuga ari hasi. Nibaza ko namwe mwabibonye. Uburyo twakinnye mu gice cya mbere, mu gice cya kabiri, abakinnyi bagiye mu kibuga birwanaho.”
Akomeza agira ati “Rayon Sports imenyereye gukinisha impande, ariko mu mikinire y’umutoza abakinnyi ntibanyura ku ruhande.”
Uretse umutoza kandi uruhande rwa Twagirayezu Thaddée ntabwo rwumvikana n’urwazanye umutoza ku bakinnyi bashaka kuzana dore ko nkuheruka ari Umunya-Cote d’Ivoire Karamoko ukina hagati mu kibuga yugarira bashakaga ko asinyishwa ariko we ntabyumve neza kuko avuga ko kuri uwo mwanya bahafite abakinnyi benshi. Ibi kandi byiyongeraho kuba hari bakinnyi ngo umutoza adaha umwanya wo kwigaragaza kuko atariwe cyangwa uruhande rwamuzanye babazanye ahubwo agakomeza gushakira umwanya abo bazanye barimo Mohamed Chelly.
Rayon Sports ivuga ko imaze kwiyubaka ku kigero cya 75% igura abakinnyi bashya, kugeza ubu imaze gusinyisha abakinnyi 10 aribo Drissa Kouyate, Musore Prince, Rushema Chris, Bayisenge Emery, Ntarindwa Aimable, Bigirimana Abedi,Tambwe Gloire, Chadrack Bing Belo, Harerimana Abdelaziz na Mohamed Chelly.

National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|