Biramahire Abeddy yumvikanye na ES Setif yo muri Algeria

Rutahizamu Biramahire Abeddy uheruka kongera amasezerano y’imyaka ibiri muri Rayon Sports, yumvikanye n’ikipe ya ES Setif mu cyiciro cya mbere muri Algeria agomba gusinyira.

Uyu musore w’imyaka 26 y’amavuko yumvikanye na Entente Sportive Setifienne yo muri Algeria kuyisinyira imyaka ibiri imuguze ibihumbi 50 by’amadolari, akazayikinira kugeza mu mpeshyi ya 2027 aho azaba atozwa na Antoine Hey watoje Amavubi hagati ya 2017 na 2018.

Biramahire Abeddy ugiye gukinira Entente Sportive Setifienne yasoje shampiyona 2024-2025 iri ku mwanya wa gatandatu n’amanota 41 muri Algeria, yari yageze muri Rayon Sports igombaga kubonaho miliyoni 20 Frw, muri Mutarama 2025 ayisinyira amezi atandatu mbere yo kongera imyaka ibiri muri Nyakanga 2025.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka