APR HC y’icyerekezo gishya yerekanye abakinnyi barindwi bashya barimo Abanyamahanga batatu (Amafoto)
Ikipe ya APR HC iheruka kwegukana Igikombe cy’Igihugu 2025 yerekanye abakinnyi barindwi bashya bazayifasha mu mwaka w’imikino 2025-2026 barimo Abanyamahanga batatu bakiniraga Equity Bank yo muri Kenya.

Iyi kipe iheruka gutakaza igikombe cya shampiyona 2024-2025 gitwawe na mucyeba Police HC ariko nayo ikamutwara igikombe cy’Igihugu 2025 mu mpera z’icyumweru gishize imutsinze ku mukino wa nyuma ibitego 28-25, yahise ikomeza gahunda yo kwiyubaka isinyisha ndetse inerekana ku mugaragaro abakinnyi barindwi bashya yaguze, banababanje kuyifasha kwigaranzura mucyeba muri iri rushanwa ry’Igikombe cy’Igihugu, cyanayihaye itike yo guhagararira u Rwanda mu Gikombe Nyafurika gihuza amakipe yatwaye ibikombe iwayo (Cup Winners Cup), ndetse n’irushanwa rya ECAHF yose ateganyijwe muri uyu mwaka wa 2025.
Ku ikubitiro muri Kamena 2025, shampiyona itari yarangira APR HC yatunguranye isinyisha abakinnyi bane yakuye muri mucyeba Police HC aribo umunyezamu Uwimana Jackson ’Daduwa", Nshimiyimana Alexis, Umuhire Yves na Rwamanywa Viateur. Iyi kipe kandi ntabwo yagarukiye mu Rwanda gusa, kuko yanasinyishije abakinnyi batatu bari inkingi za mwamba mu ikipe ya Equity Bank yo muri Kenya, yegukanye igikombe cy’Irushanwa ryo Kwibuka ku Nshuro ya 31 Jenoside Yakorewe Abatutsi mu 1994, ryakinwe muri Kamena 2025, itsinze iyi kipe ndetse na Police HC icyarimwe, aribo Simiyu Morgan, Wakukha Brian ndetse na Chiunda Julius.
APR HC yiyubatse mu kibuga, nyuma y’uko mu Ukwakira 2024, ikozwemo impinduka mu buyobozi bushya, ubwo ubuyobozi bw’ingabo z’u Rwanda bwakoraga impinduka mu makipe yazo hashyirwaho, zageze no muri Handball, zigasiga Lt.col Jean Pierre Rwandayi akomeje kuba Perezida aho yungirijwe na Lt. Col (Rtd) Anastase Rukundo wari Umunyamabanga mukuru wazamuwe akagirwa Visi Perezida, Major Robert Kabirigi akagirwa Umunyamabanga mu gihe Captain Tuyishime Pacifique we yagizwe umuyobozi ushinzwe ubuzima bwa buri munsi bw’ikipe naho Captain Samson Rugundana akagirwa umubitsi.







Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|