Habimana Yves agiye gusimbura Biramahire Abeddy muri Rayon Sports

Amakipe ya Rutsiro FC na Rayon Sports yumvikanye na Rayon Sports ku igurwa rya rutahizamu Habimana Yves.

Habimana Yves ari mu muryango winjira muri Rayon Sports
Habimana Yves ari mu muryango winjira muri Rayon Sports

Amakuru Kigali Today yamenye ni uko aya makipe yombi yumvikanye ko hagomba kwishyurwa miliyoni 10 Frw, kandi ko hategerejwe ko Rayon Sports ishyira amafaranga kuri konti ya Rutsiro FC nayo ikamurekura.

Habimana Yves yari amaze iminsi yaratangiranye imyitozo na Rutsiro FC yitegura umwaka w’imikino 2025-2026 ,akaba yari hamwe n’abandi bakinnyi, akaba yaranagaragaye mu mukino wa gicuti batsinzwemo na Police FC 1-0 tariki 24 Kanama 2025, ndetse no kuri uyu wa Kane akaba yakoranye imyitozo n’abandi.

Rutahizamu Habimana Yves, yari amaze imyaka ibiri muri Rutsiro FC yageze mu mpeshyi ya 2024 avuye muri Gorilla FC akaba agiye muri Rayon Sports gusimbura Biramahire Abeddy werekeje muri ES Setif yo muri Algeria

National Football League

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka