APR HC yigaranzuye Police HC iyitwara Igikombe cy’Igihugu 2025

Ikipe ya APR HC yegukanye igikombe cy’Igihugu 2025 muri Handball itsinze Police HC ibitego 28-25 ku mukino wa nyuma.

Ni irushanwa ryakinwwe kuva tariki 25 Nyakanga 2025, rigasozwa ku wa 27 Nyakanga 2025 aho ryabera ku kibuga cya Kimisagara. APR HC yari yasezereye Nyakabanda HC muri 1/2 yari ihanzwe amaso harebwa niba yigaranzura mucyeba wayo Police HC yo yari yasezereye ADEGI muri 1/2.

Bitandukanye nuko byagenze muri shampiyona ubwo APR HC yatsindwaga na Police HC, ndetse binatandukanye nuko byari byagenze mu matsinda y’iri rushanwa n’ubundi itsindwa, kuri iyi nshuro APR HC yisubije ikuzo imbere ya mucyeba maze imwihimuriraho ku mukino wa nyuma, itsinda Police HC ibitego 28-25.

Ni ku nshuro ya kabiri ya kabiri yikurikiranya APR HC itwara igikombe cy’Igihugu dore no mu 2024, yari yagitwaye itsinze Police HC ku mukino wa nyuma. Mu mukino wo guhatanira umwanya wa gatatu, ikipe ya Nyakabanda HC yawegukanye itsinze ADEGI ibitego 31-30.

Police HC yegukanye umwanya wa kabiri
Police HC yegukanye umwanya wa kabiri
APR HC yegukanye igikombe cy'Igihugu
APR HC yegukanye igikombe cy’Igihugu

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka