Hunde Walter n’itsinda rye bakuye kandidatire yabo mu matora ya FERWAFA
Hunde Rubegesa Walter n’itsinda yari afatanyije na ryo kwiyamamamariza kuzayobora Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda mu matora ateganyijwe muri Kanama 2025, bakuyemo kandidatire yabo.

Ibi byabaye nyuma y’uko Hunde Rubegesa Walter wari uyoboye iri tsinda ubwe yanditse ibaruwa avuga ko batabonye ibyangombwa bisabwa byose ku mpamvu zitabaturutseho dore ngo ibyabo babikoze.
Ati" Mbandikiye iyi baruwa ngirango nkure kandidatire yanjye hamwe n’urutonde twari kumwe twiyamamaza mu matora y’abagize Komite Nyobozi ya FERWAFA.Nyuma y’imbogamizi twahuye nazo mugushaka ibyangombwa bikenewe muri aya matora, jye ubwanjye nabo twiyamamazanya, dusanze nta burangare buri wese yabigizemo twarabikoreye igihe ariko imbogamizi zikadukurikirana dufashe umwanzuro wo kwikura mu matora ya FERWAFA ateganyijwe ku wa 30/08/2025."
Hunde Walter yari yiyamamazanyije na benshi mu bagize Komite Nyobozi icyuye igihe ari bo Mukankaka Ancille nka Visi Perezida wa Mbere, uwa Kabiri akaba Ngendahayo Vedatse. Komiseri ushinzwe Imari yari Niwemugeni Chantal, mu gihe ushinzwe Amarushanwa yari Turatsinze Amani naho Komiseri ushinzwe Umupira w’Abagore akaba yari Mukanoheli Saidati.
Hari harimo kandi Komiseri ushinzwe Amategeko wari Nsengimana Jean D’amour, Komiseri ushinzwe Ubuvuzi ni akaba Dr Tuyishime Emile, uwari kuzaba ashinzwe Imisifurire yari Rurangirwa Louis, mu gihe Komiseri ushinzwe Tekinike n’Iterambere ry’Umupira w’Amaguru ari Habimana Hamdan.
Gukuramo kandidatire kw’iri tsinda bivuze ko Shema Fabrice n’itsinda rye aribo bonyine baziyamamaza muri aya matora ateganyijwe tariki 30 Kanama 2025, ahazaboneka komite nyobozi izasimbura iri gusoza manda kuri ubu iyobowe na Munyantwali Alphonse.
Ibaruwa yose Hunde Walter yanditse akuramo kandidatire ye mu matora ya FERWAFA:
HUNDE RUBEGASA WALTER
KIGALI, 25/07/2025
MOB: 0788303996
KURI: PEREZIDA WA KOMISIYO Y’AMATORA YA FERWAFA
IMPAMVU: GUKURA CANDIDATURE MU MATORA YA FERWAFA
Bwana PEREZIDA,
Mbandikiye iyi baruwa ngirango nkure kandidatire yanjye hamwe n’urutonde twari kumwe twiyamamaza mu matora y’abagize KOMITE NYOBOZI YA FERWAFA.
Bwana Perezida impamvu nshingiraho ni iyi ikurikira:
Nyuma y’imbogamizi twahuye nazo mugushaka ibyangombwa bikenewe muri aya matora, jye ubwanjye nabo twiyamamazanya, dusanze nta burangare buri wese yabigizemo twarabikoreye igihe ariko imbogamizi zikadukurikirana dufashe umwanzuro wo kwikura mu matora ya FERWAFA ateganyijwe ku wa 30/08/2025.
Nshoje nshimira abanyamuryango baduhaye ibyangombwa (recommendation) bashimangira ikizere badufitiye kuri jye na bagenzi banjye twari dufatanyije uru rugendo.
Mboneyeho umwanya wo gushimira komisiyo y’amatora uko yatwakiriye munzira twaritumaze kugendana.
HUNDE RUBEGASA WALTER
National Football League
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Hhhhhh niyemere ko yasabwe kuyikuramo areke kubeshya.Ariko baba bajya hehe batiyizeye?uyu Bahunde abona ari nde wari kumutora koko?