Hagati y’ukwezi kwa Kanama na Nzeri 2024, u Rwanda rugiye kwakira ibihugu 14 bizitabira imikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya Cricket mu bangavu batarengeje imyaka 19.
Mu gihe shampiyona ya Basketball mu Rwanda (Rwanda Basketball League 2024) irimo kugana mu kumusozo, Patriots BBC yasubiriye ikipe ya APR BBC iyitsinda amanota 77 kuri 70, REG BBC nayo iharurira inzira Kepler BBC iyigeza mu mikino ya kamarampaka.
Kuri uyu wa Gatanu, umutoza w’Amavubi Frank Spittler yahamagaye abakinnyi 36 bagiye kwitegura imikino ibiri yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2025 izabahuza na Nigeria na Libya.
Nyirishema Richard wari usanzwe ari Visi Perezida wa FERWABA ushinzwe amarushanwa yagizwe Minisitiri mushya wa Siporo
Mu gihe hasigaye iminsi micye ngo u Rwanda rwakire irushanwa mpuzamahanga mu mukino wa Basketball ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi mu bagore, ikipe y’Igihugu cya Hongiriya (Hungary) na yo cyamaze kugera mu Rwanda yiyongera ku ikipe y’u Bwongereza.
Ikipe ya Zira FK ikinamo Umunyarwanda Mutsinzi Ange yageze mu cyiciro kibanziriza amatsinda ya EUFA Conference League mu gihe Djihad Bizimana yamusanze muri iri rushanwa nyuma yo gusezererwa kwa Kryvbas muri Europa League.
Hagati ya tariki 14 na 18 Kanama 2024, mu nyubako y’imikino y’abafite ubumuga i Remera, abarenga 200 mu mukino wa Karate bari guhabwa amahugurwa yateguwe na JKA-Rwanda ku nshuro ya gatanu.
Ikipe ya Mukura VS yagize umunyezamu Ssebwato Nicholas kapiteni wayo mu mwaka w’imikino wa 2024-2025, iniyemeza ko hagati ya shampiyona n’igikombe cy’Amahoro izatwaramo kimwe.
Imikino olempike ni yo mikino ya mbere ku isi yubashywe kandi ihuza ibihugu hafi ya byose byo kwisi mu mikino itandukanye aho umukinnyi cyangwa ikipe itsinze icyiciro iherereyemo/aherereyemo, ahembwa umudari kuva kuri Zahabu,Ifeza ndetse n’Umuringa.
Ku wa Gatandatu tariki ya 10 Kanama hateranye inama y’inteko rusange isanzwe mu ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball yemerejwemo ndetse inafatirwamo imyanzuro itandukanye.
Umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abagore muri Sitting Volleyball, Dr. Mosaad Elaiuty na kapiteni wayo Mukobwankawe Liliane bavuga ko bagiye mu Mikino Paralempike guhatana atari ugukina gusa n’ubwo bazahatana n’amakipe akomeye.
Ikipe ya Police FC yegukanye igikombe kiruta ibindi mu Rwanda (FERWAFA Super Cup 2024), nyuma yo gutsindira APR FC kuri Kigali Pelé Stadium kuri penaliti 6-5 mu mukino wahabereye kuri uyu wa Gatandatu tariki 10 Kanama 2024.
Ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 9 Kanama 2024, Kiyovu Sports yerekanye abakinnyi izakoresha mu mwaka w’imikino 2024-2025. Perezida w’iyi kipe, Nkurunziza David, yatangaje ko iyi ikipe ije muri shampiyona kuyitwara kuko umupira ukinirwa mu kibuga gusa.
Ku nshuro yaryo ya mbere rikinwa mu Rwanda, irushanwa rya Rwanda Cup ryegukanywe n’ikipe ya APR BBC itsinze REG BBC amanota 110 kuri 92.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa 8 Kanama 2024, Umunya-Cameroon Issa Hayatou wayoboye Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika yitabiye Imana mu Bufaransa abura amasaha macye ngo yuzuze imyaka 78.
Mbere yo gutangira shampiyona ya 2024-2025, Ikipe ya Musanze FC yasinyishije umukinnyi ukina afasha ba rutahizamu Salim Abdalla wakiniye amakipe nka URA FC na SC Villa zo muri Uganda.
Kuri iki cyumweru cya taliki 5 kanama nibwo hasojwe irushnwa ngarukamwaka rya KAVC Internatiobal Volleyball Tournament mu gihugu cya Uganda aho amakipe y’u Rwanda ariyo yarwegukanye.
Umutoza w’ikipe ya APR FC Darko Nović avuga ko nubwo batsinzwe na Simba SC ibitego 2-0 mu mukino w’ibirori by’umunsi wa Simba (Simba Day) byabaye ku wa 3 Kanama 2024 ariko hari ibyo kwishimira ku ikipe ye.
Ishuri rya Karate Zanshin Karate Academy ku nshuro ya Kabiri ryateguye irushanwa ryiswe, ‘Zanshin Karate Championship’ rizabera mu Karere ka Huye mu byiciro bibiri muri uku kwezi kwa Kanama 2024, rizanagaragaramo icyiciro cy’abakiri bato.
Isiganwa Ironman 70.3 ryakinwaga ku nshuro ya gatatu mu Rwanda, ryegukanywe n’Umwongereza Raoul Metcalfe ndetse n’Umuholandikazi Barber Kramer
Kuri uyu wa Gatandatu, ikipe ya Rayon Sports yatsindiwe kuri Kigali Pelé na Azam FC igitego 1-0 nyuma y’ibirori biryoheye ijisho by’umunsi w’igikundiro iyi kipe yagaragarijemo abakinnyi izakoresha muri shampiyona y’u Rwanda mu mwaka w’imikino 2024-2025.
Rutahizamu ukomoka muri Ghana, Sumaila Moro wari umaze umwaka akinira Police FC yasubiye muri Etincelles FC yahozemo.
Myugariro wo ku ruhande rw’ibumoso Ishimwe Jean Rene umaze iminsi icyenda asinyiye Mukura VS, yasubijwe muri Marine FC nyuma yo kubwirwa ko agikenewe na Intare FC agifitiye amasezerano byahujwe no kuba yari kwerekeza muri APR FC.
Abakinnyi Sugira Ernest utari afite ikipe ndetse na myugariro Ngendahimana Eric uheruka gutandukana na Rayon Sports bagaragaye mu myitozo ya AS Kigali yatangiye kuri uyu wa Kabiri.
Ikipe ya Cercle Sportifs de Kigali yegukanye irushanwa rihuza amakipe akina umukino wa Tennis ryakinwaga ku nshuro ya mbere ryasojwe tariki 28 Nyakanga 2024.
Ku wa 29 Nyakanga 2024, Ishyirahamwe ry’Umukino wa Karate mu Rwanda ryahuguye abakinnyi, abatoza ndetse n’abasifuzi ku mategeko agezweho agenga umukino wa karate ku rwego rw’Isi.
Ikipe ya AS Kigali yonyine mu makipe 16 yari isigaye itari yatangira kwitegura umwaka w’imikino 2024-2025 iratangira imyitozo kuri uyu wa Kabiri.
Ikipe ya Rayon Sports yamaze kumvikana na rutahizamu Fall Gagne ukomoka muri Senegal na myugariro Youssou Diagne.
Ikipe ya Kepler Volleyball Club mu bagabo ndetse na Police mu bagore ni zo zegukanye ibikombe by’irushanwa ryo kwibohora ku nshuro ya 30.
Umurundi usatira anyuze ku mpande Amiss Cedric ari hafi gusinyira ikipe ya Kiyovu Sports mu gihe gito.