‎Rubona Emmanuel yagizwe umutoza mushya wa Muhazi United

Kuri uyu wa Gatanu, ikipe ya Muhazi United yemeje Rubona Emmanuel nk’umutoza wayo mushya.

Ibi iyi kipe iheruka kumanuka mu cyiciro cya kabiri muri shampiyona 2024-2025, yabitangaje inyuze ku mbugankoranyambaga zayo aho yavuze ko Rubona Emmanuel ufite ubunararibonye ari umutoza wayo mushya.

Rubona Emmanuel yasinye amasezerano y’umwaka umwe atoza Muhazi United aho asimbuye Ruremesha Emmanuel wayivuyemo ajya muri Musanze FC.

Muhazi United yamanutse mu cyiciro cya kabiri iri ku mwanya wa 15 n’amanota 30.

Rubona Emmanuel yagizwe umutoza mushya wa Muhazi United
Rubona Emmanuel yagizwe umutoza mushya wa Muhazi United

National Football League

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka