Rutsiro: Ikibuga cya Stade ya Mukebera cyatangiye kuvugururwa
Ikibuga cya Stade ya Mukebera giherereye mu Karere ka Rutsiro mu Murenge wa Mushubati cyatangiye kuvugururwa. Iki kibuga nicyuzura byitezwe ko kizafasha ikipe ya Rutsiro FC gukinira imbere y’abaturage b’ako Karere, dore ko ubu yakirira imikino yayo mu Karere ka Rubavu.

Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko bizanazamura ibyishimo by’abaturage kuko n’ubundi bahoze bifuza ko ikipe yabo yaza gukinira iwayo bakayireba cyane ko no kuba ikorera mu kandi Karere byari bihenze Akarere ka Rutsiro.
Biteganyijwe ko imirimo yo kubaka iki kibuga nigenda neza izarangira nyuma y’amezi atatu.

Tariki ya 18 Mata 2023 nibwo Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryasinyanye amasezerano n’uturere twa Rusizi, Rutsiro na Gicumbi kugira ngo rizatwubakire ibibuga bigezweho by’umupira w’amaguru.
Ni amasezerano yasinywe mu rwego rw’umushinga witwa “FIFA Forward” ugamije guteza imbere ibikorwa remezo bikenerwa mu iterambere ry’umupira w’amaguru.
VIDEO – Ikibuga cya Stade ya Mukebera mu Karere ka Rutsiro cyatangiye kuvugururwa. Iki kibuga nicyuzura gishobora kuzafasha ikipe ya Rutsiro FC gukinira imbere y’abaturage b’ako Karere, dore ko ubu yakirira imikino yayo mu Karere ka Rubavu.
Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko… pic.twitter.com/OczWxMCvis
— Kigali Today (@kigalitoday) July 21, 2025
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|