Iby’uyu mukino wa gicuti uzabera kuri Stade Amahoro saa cyenda z’igicamunsi, APR FC yabitangaje inyuze ku mbuga nkoranyambaga zayo imenyesha abafana bayo.
Yagize iti "Ku ya 17 Kanama, tuzakira Power Dynamos FC ku Munsi w’Igitinyiro."
Uretse uyu mukino, APR FC iheruka gutsinda Gasogi United ibitego 4-1, ikanganya na Gorilla FC 2-2 mu mukino wa mbere ndetse na 1-1 mu mukino wa kabiri, kuri iki Cyumweru tariki 3 Kanama 2025 izabanza gukina na Police FC kuri Kigali Pelé Stadium saa cyenda zuzuye.
Power Dynamos izahagararira Zambia muri CAF Champions League 2025-2026, ibikesha gutwara igikombe cya shampiyona 2024-2025.

Ibiciro by’Umunsi w’Igikundiro tariki 17 Kanama 2025

Ibiciro byo kwinjira ku mukino uzahuza Police FC na APR FC kuri iki Cyumweru
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|