Irakoze Aline yegukanye umudali muri shampiyona ya Afurika muri Karate

Umunyarwandakazi Irakoze Aline yegukanye umudali w’umwanya wa kabiri( Silver) muri shampiyona ya Afurika muri Karate iri kubera muri Nigeria kuva tariki 22 kugeza ku ya 27 Nyakanga 2025.

Irakoze Aline yegukanye umwanya wa kabiri muri shampiyona ya Afurika
Irakoze Aline yegukanye umwanya wa kabiri muri shampiyona ya Afurika

Ibi Irakoze Aline w’imyaka 16 y’amavuko uri gukina mu ikipe y’igihugu ku nshuro ye ya mbere, yabigezeho ku wa 26 Nyakanga 2025 ubwo yageraga mu mikino ya nyuma y’abakina umuntu ku giti cye, mu cyiciro cy’abari mu nsi y’ibiro 53 mu kurwana (Kumite).Mbere yo guhatana mu cyiciro cya Kumite kandi, Irakoze Aline yari yabanje gukina no guhatana muri Kata(Kwiyerekana) gusa aha ho yegukanamo umwanya wa gatanu.

Muri iyi shampiyona ya Afurika yitabiriwe n’ibihugu birenga 30, u Rwanda ruhagarariwe n’abakinnnyi 13, mu byiciro bitatu byose biri gukinwa muri iyi mikino aribyo abari hagati y’imyaka 14 na 15, hagati 16-17 ndetse no mu bakuru, ndetse kuri iki Cyumweru mu cyiciro cy’abakuze hakaba hitezwe ko hashobora kuboneka indi midali.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka