Rayon Sports yitegura Yanga SC itsinze Gasogi United mu mukino wa gicuti (Amafoto)
Kuri uyu wa Gatanu, ikipe ya Rayon Sports ibifashijwemo na Bigirimana Abedi na Mohamed Chelly yatsinze Gasogi United ibitego 2-0, mu mukino wa gicuti wabereye mu Karere ka Nyanza.

Ni umukino wakinwe mu rwego rw’igikorwa cyiswe "Rayon Week" aho Rayon Sports izakina imikino itatu ya gicuti hirya no hino mu gihugu, mbere yo gukina na Yanga SC yo muri Tanzania, mu mukino wa gicuti uzakinwa kuri Rayon Sports Day 2025 " Umunsi w’Igikundiro" tariki 15 Kanama 2025.
Ku ikubitiro mu bakinnyi bari babanje mu kibuga hari harimo Bigirimana Abedi, ikipe ya Rayon Sports iheruka kugura, aho uyu musore ukomoka mu Burundi wakinaga umukino we wa mbere ku munota wa 45 yahise anatsinda igitego cya mbere yambaye ubururu n’umweru, igice cya mbere kirangira ari 1-0.

Mu gice cya kabiri, ku munota wa 70 w’umukino, Umunya-Tunisia Mohamed Chelly ukina hagati mu kibuga asatira, yakiriye umupira ari inyuma gato y’urubuga rw’amahina areba uko umunyezamu ahagaze atera ishoti rikomeye mu izamu, ryaruhukiye mu rushundura rikavamo igitego cya kabiri.

Uyu mukino wakinwe mu Munsi w’Umuganura, warangiye Rayon Sports itsinze ibitego 2-0 mu gihe tariki 6 Kanama 2025 izakinira na Gorilla FC mu karere ka Ngoma naho tariki 9 Kanama 2025 ikazakina na Etincelles FC mu karere ka Rubavu.



National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|