Iradukunda Elie Tatou wifuzwaga na Bugesera FC, yongereye amasezerano muri Mukura VS

Kuri uyu wa Gatandatu, Iradukunda Elie Tatou ukina ku ruhande rw’ibumoso asatira, yongereye amasezerano muri Mukura VS mu gihe yifuzwaga na Bugesera FC.

Ni inkuru yatangajwe mu masaha y’umugoroba aho Mukura VS ibinyujije ku mbugankoranyambaga zayo yemeje ko uyu musore yemeye kuyikomerezamo ahazaza he mu gihe kingana n’imyaka ibiri.

Mbere yo kongera amasezerano Iradukunda Elie Tatou wari wamaze kumvikana na Mukura VS ariko ntihite imuha ibyo bumvikanye, yagiranye ibiganiro byari bigeze kure na Bugesera FC.

Iradukunda Elie Tatou amaze imyaka itatu akinira Mukura VS kuva mu mpeshyi ya 2022.

National Football League

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka